Jeanne d’Arc Munezero
Ku gicamunsi cyo ku wa mbere w’iki cyumweru, tariki ya 26 Gicurasi 2025, hacicikanye inkuru ko umwana w’imyaka 13, wo ku Ishuri rya GS Urumuri ryo mu murenge wa Miyove, yivuganwe na bagenzi be ubwo yazaga kurya atari yigeze aza kwiga.
Umuyobozi ushinzwe amasomo muri icyo kigo yabwiye ubuyobozi bw’inzego zibanze ko nyakwigendera yakubitiwe mu ishuri na bagenzi be bamuziza kuza kurya kandi atari yigeze aza kwiga. Ntiyigeze agaragaza imvano yabyo ndetse n’abamukubise.
Ku ruhande rw’abanyeshyuri, amakuru avuga ko bahawe uburenganizra n’umwe mu barezi w’umudamu.
Abanyeshuri bagize bati “Tumaze kumukubita yaducitse ariruka agwa mu muferege ufata amazi ava ku mashuri ufite ujyakuzima bwa metero metero imwe n’igice…”
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel yemeza aya makuru, ko kuri icyo kigo hari umunyeshuri wapfuye nyuma yo gukubitwa na bagenzi be.
Agira ati “Amakuru baduhaye ni uko abana bapfuye ibyo kurya. Ni ukuvuga ngo uriya mwana wapfuye ntabwo yari yaje kwiga, amasaha yo kurya ageze aza gusangira n’abandi kandi ngo iyo utize ntabwo bagushyira mu mibare y’abarya.
Ageze aho barira bugenzi we baje kubishwaniramo gutyo, umwana asohokana ibyo yari afite, abandi baramukurikira agwa mu muferege ufata amazi. Rero harakekwa ko ibyo yaryaga byaba aribyo byamuteje ikibazo kuko yarakibifite mu kanwa ntawe uvuga ko hari inkoni cyangwa amabuye bamukubise turacyashaka amakuru ngo turebe icyateye urupfu.”
Uyu muyobozi akomeza agira ati “Twihutiye kujya ku kigo guhumuriza abana no kubaha ubutumwa, tunaganira na bo kugira ngo twumve ko haba hari ikibazo baba bafite no kujya guhumuriza umuryango; ni cyo twihutiye gukora.”
Umurambo wa nyakwigendera wagejejwe ku kigonderabuzima cya Miyove, ariko nta bikomere ugaragaza usibye mu gatuza bikekwa ko yaba yakubise agatuza hasi ahunga nk’uko byemenzwa n’abaganga.
Abanyeshuri bakekwa ko baba babigizemo uruhare bagejejwe kuri sitation ya RIB ndetse n’uwo mwarimu bivugwa ko ari we watanze uburenganzira bwo kumukubita.













































































































































































