Bamwe mu baturage bagize imiryango inyuranye yo mu karere ka Gisagara, cyane cyane mu murenge wa Kansi, bavuga ko kwitabira inyigisho z’ishuri n’icyumba by’umuco byababereye imbarutso y’iterambere bagezeho mu miryango, bishingiye ku mibanire myiza hagati y’abagize umuryango.
Ibi aba baturage babitangarije Panorama ku wa 29 Werurwe 2023 ubwo yahageraga, Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango asura uyu murenge wa Kansi, agamije gusura ibikorwa biteza imbere imiryango.
Niyomugabo Jean Bosco na Jakirina bavuga ko bakataje mu iterambere nyuma yo kuva mu makimbirane n’imibanire mibi babicyesha ishuri ry’umuco.
Niyomugabo agira ati: “Sinjya mbasha kuvuga uko mbayeho nibyo maze kugera, ntabanje kuvuga uko narimeze cyera, nari umugabo mubi mbere y’uko mpinduka. Twitabiriye ishuri ry’umuco turiga, natahaga mbwira umugore ngo musange ku buriri ariko ubu ndamutegura… Naretse gucuruza inzoga z’inkorano, ubu dufite kantine, turakataje mu iterambere kandi tubanye neza”.

Sibobugingo Callixte na Uwambajimana Venantie bavuze ko batibaza uko ubu baba babayeho iyo baguma mu mibereho bari babayemo yarangwagamo amakimbirane.
Uwambajimana agira ati: “Tukibanye nabi nari mbayeho nabi cyane, sinagira imyenda nari narataye ibiro ngeze kuri 30 n’imisago, ariko ubu mbanye neza n’uwo twashakanye. Impinduka za mbere zantangaje n’igihe yazanaga isukari tukanywa! Nabanje kugira ngo si ibyacu, ariko wari umusaruro w’ishuri ry’umuco.”
Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Prof. Bayisenge Jeannette, ashimira abaturage igitekerezo bagize cyo gukemura amakimbirane yo mu miryango bo ubwabo, abasaba gukomeza gushyira imbaraga mu gukora n’ibindi biteza imbere imiryango yabo.
Agira ati: “Ibisubizo by’ibibazo biri mu miryango turabifite, kandi iyo twegereye ya miryingo ifite ibibazo birakemuka. Ni byiza kuba hano iwanyu tutumva imiryango yicanye… Dukomeze turangwe n’isuku, ni isoko y’ubuzima. Mukomeze gutera imbere, mugira imiryango ikorera hamwe, itekanye.”

Imwe mu misaruro iri shuri ry’umuco ryagezeho irimo nko kuganiriza imiryango irenga 30 yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko igasezerana, kuba rimaze kunga imiryango myinshi yabanaga nabi ubu ikaba ibanye neza, kuba rimaze gukwira hose mu karere ka Gisagara.
Iri shuri ry’umuco ririmo n’icyumba cy’umuco ryatangiye mu 2021, rishingiye ku ndangavaciro na kirazira by’umuco nyarwanda. Ishuri ryibanda ku kwigisha ingo zibanye kugira ngo zive mu makimbirane, urubyiruko rukoresha ibiyobyabwenge kubivamo ndetse n’abagiye kurushinga bagahabwa impanuro. Abagana icyumba cy’umuco banigishwa ibijyanye n’imibonano mpuzabitsina n’uko yakorwa neza abashakanye bagakomeza kubana neza.
Rukundo Eroge











































































































































































Deborah
April 10, 2023 at 18:51
Nibyiza kuba abaturage barabonye ishuri ribaganiriza
Rikabigisha
Rikabahugura
Ndetse rikanababa hafi
Nibakomerezaho rwose Kandi be kuzacogora
Blaise
March 31, 2023 at 15:10
Gukora amakwe ntibihagije ahubwo kugira urukundo ibindi bigakurikira musigaye mwumva abagabo batema abagore babo amajosi ubundi bakayashyira mu ndobo , ibyo ntabwo ari ibintu b’ i Rwanda
Anitha
March 31, 2023 at 15:07
Iri shuli ni ngenzi rwose ahubwo abantu bose bakwiriye kurinyuramo bakiga kumasha , kubaha no gukunda igihugu bisobanura kugira indangagaciro nk’ ubu usigaye wumva ngo umuntu arongoye umwana yibarutse n’ ibindi.