Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Dusabe Denise, asaba urubyiruko rwo mu murenge wa Mugombwa no mu karere ka Gisagara muri rusange, gukomeza kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ihohoterwa rinyuranye no guca ikoresho ry’ibiyobyabwenge mu mibereho yabo ya buri munsi.
Ibi uyu muyobozi yabisabye uri rubyiruko ku wa 15 Kamena 2023, ubwo mu murenge wa Mugombwa habaga ihuriro ry’urubyiruko.
Dusabe agira ati “Abanyagisagara twiyemeje guhagurukira abatunda, abacuruza n’abakoresha ibiyobyabwenge, kuko bakomeje kuba umuzigo ku miryango yabo, akarere n’igihugu muri rusange; bikangiza amafaranga babigura kimwe n’abagendaho mu kubitaho mu gihe bamaze gusarikwa nabyo, abandi bakishora mu byaha binyuranye biganisha ku rugomo, gukubita no gukomeretsa cyangwa urupfu.”
Akomeza agira ati “Nubwo ariko hafatwa ingamba nyinshi, ntizigera ku musaruro wo guhagarika ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ibisindisha mu rubyiruko mu karere, aho benshi babikoresha bidaterwa n’ubuzima bubi, ahubwo hacyenewe uburere ku bana mu kubarinda gukoresha ibinyobwa nka Kanyanga, Muriture, Bareteta, Urumogi, Kole, Lisansi, amarangi n’imiti yica udukoko.
Urubyiruko rwinshi mu Rwanda rutangira gukoresha inzoga zisindisha bakiri bato kugera babaye imbata hamwe no gukoresha ibiyobyabwenge byo gutumura mu itabi.
Ndagira ngo nibutse mwe rubyiruko rw’i Mugombwa, ko ari mwe Rwanda rw’ejo, uyu murenge nimwe muzawuzamura mu iterambere n’Ubukungu, muzayobora turarenga muhinguka. Ibi ntibyashoboka mu gihe tugifite urubyiruko n’abakuru, biyahuza ibiyobyabwenge bene ako kageni. Mbasabye kuba umusemburo w’impinduka ku mudugudu aho mutuye cyangwa aho mukorera. Uru ni urugamba dusabwa kujyanamo kandi tukarutsinda. Nshimiye abayobozi banyu, ubu bufatanye bukomeze kubaranga, mukorere ku ntego, muharanire kuba urugero rw’ibishoboka.”
Umuyobozi wa Polisi y’Igihugu mu karere SP John Muhirwa, mu kiganiro yahaye uru rubyiruko yarusabye gutanga amakuru.
Ati “Twabahuje nk’urubyiruko ngo tujye inama ku ruhare rwanyu mu bikorwa bikumira ihohoterwa rikorerwa abana n’ibyaha byo gusambanya abana.”
Yasoje agira inama abaturage batuye mu duce tugize murenge n’indi bituranye by’umwihariko urubyiruko gutanga amakuru ku bantu bose bazi ko bacuruza ibiyobyabwenge kugirango bafatwe bafungwe, yanabahaye nomero za Polisi bashobora guhamagara igihe babonye ucuruza ibiyobyabwenge , ari zo 0788389428 & 0788 311 175”
Iri huriro ry’urubyiruko ryari rifite ingingo 3 zaganiriweho ku bufatanye n’Abafatanyabikorwa barimo ALIGHT na AVSI Rwanda. Izo ngingo ni Urubyiruko rushyigikiwe kandi rufite intego; Dukumire kandi turwanye ihohoterwa rishyingiye ku gitsina mu muryango; Uruhare rw’urubyiruko mu gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge mu muryango nyarwanda.”
Kuri iyi nshuro, iri huriro ryitabiriwe n’urubyiruko ruhagarariye urundi ku midugudu 34, kuri buri mudugudu haza icumi, bivuze ko abitabiriye basaga 400 bavuye mu tugari 5 tugize Umurenge wa Mugombwa.




Rukundo Eroge











































































































































































Kubwayo Jean bosco
June 20, 2023 at 14:42
Nibyiza Kandi nibyagaciro gakomeye kwirinda ikibi cyose.
IRADUKUNDA Diane
June 20, 2023 at 15:11
Iteka dushima Impamba n’impanuro mudahemwa kuduha biba bigomba guherekeza ubuzima bwiza bwacu bwejo Hazaza
Tuzakora byinshi kuko mwadutoje gukora neza vuba kandi mu gihe gikwiye