Abakora mu isanamitima, ubumwe n’ubudaheranwa bavuga ko kugira ngo ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi icike mu rubyiruko, abafatirwaho urugero bakwiye kubanza kuyivurwa, bakabona kubera urugero rwiza abana bato.
Imyaka 31 irashize Jenoside yakorewe abatutsi 1994 ihagaritswe. Abayigizemo uruhare bakabihamywa n’inkiko barabihaniwe, bamwe muri bo barasoza ibihano bahawe.
Nk’uko tubikesha Isango Star, umwe mu basoje ibihano waganiriye na yo, agaruka ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Agira ” icyo gihe nagiye mu gitero cyahigaga abatutsi.”
Leta y’u Rwanda yashyizeho uburyo bwo kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe abatutsi, himakazwa gahunda ya Ndi Umunyarwanda, iy’ubumwe n’ubudaheranwa. Ariko kandi uko iminsi ishira indi igataha, hagenda haboneka ingero z’abafite iyo ngengabitekerezo, ikibabaje kurushaho ni uko hari aho igaragara no mu bato.
Dufashe urugero nko mu ntara y’Amajyepfo, iherutse kugaragara mu bigo by’amashuri yisumbuye mu Karere ka Nyamagabe.
Ntawiheba Erneste wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, atuye mu Karere ka Nyanza. Avuga ko ababyiruka bari bakwiye kwima amatwi iby’urwangano bakimakaza urukundo.
Agira ati “Abana babyiruka, ni ukubatoza nk’uko nanjye natojwe gusaba imbabazi ngahinduka mushya. Nanjye ndashaka ko abana bacu bagira uburere bwiza, bakazakurana umurava wo gukunda igihugu n’abagituye.
Bakanakunda bene Data bampaye imbabazi hamwe n’abana babo, imiryango ikaba imwe. Bana mubyiruka, ibyo ari byo byose ntabwo mwakora ibyo twakoze turi babyeyi banyu! Ibyo twakoze ni bibi, mwe ntimuzabikurikize, ahubwo muzafate uburere bwiza, ubuvandimwe n’ubunyangamugayo, mubikurane!”
Uwizeye Jean de Dieu ukora mu mushinga w’isanamitima, ubumwe n’ubudaheranwa mu turere 5 two hirya no hino mu gihugu, avuga ko kugira ngo ingengabitekerezo ya Jenoside icike burundu, bikwiye guhera ku baha urugero abana. Abo barimo ababyeyi, abarezi ku mashuri, abanyamadini n’amatorero.
Agira ati “Ikindi gikomeye tugenda tubona, ni uko hari abarogora ariko abandi bakongeramo ubundi burozi. U Rwanda ruratanga umuti rukabibura, abandi bakongera bagashyiramo imbuto mbi. Birasaba ko tubyigaho neza, tukareba ubukana by’ingengabitekerezo twanduzwa, tugashyiramo imbaraga cyangwa umuti uruta kure ubukana bw’ingengabitekerezo tugenda twanduzwa hirya no hino.
Urubyiruko rufite abarimu barwigisha, ababyeyi barurera, abanyamadini barugeza ku Mana. Hari abihishe bageze mu gihe cya identification. Abana bari muri identification nibarebe imyitwarire yabo. Burya umwana wagize ingengabitekerezo ni uko uwo areberaho inshuro nyinshi aba ayifite. Nitugira imyitwarire myiza itarangwa n’ingengabitekerezo, na bo bazakira. Byanga bikunda muzi ibibazo biri mu rubyiruko, nta ruhare na ruto babifitemo ari na yo mpamvu tugomba kubishakira mu bakuru.”
Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha rugaragaza ko ijanisha hafi 40% ry’ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibifitanye isano na yo, bikorwa mu kwezi kwa Mata, bityo abanyarwanda bakwitwararika kuri ibyo byaha.













































































































































































