Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Hagiye kongerwa imbaraga ku ikoranabuhanga mu butabazi

Umuryango mpuzamahanga utabara ibambare ku isi (CICR: Communauté Internationale de la Croix Rouge) watangije ihuriro mpuzamanga ku kamaro k’ikoranabuhanga, nka kimwe mu byifashishwa mu gusoza inshingano zishingiye ahanini ku kwihutisha ibikorwa by’ubutabazi.

Muri iri huriro mpuzamahanga ngarukamwaka, uhagarariye iri CICR mu bihugu by’u Rwanda no mu karere, Christoph Sutter yavuze ko iri huriro rigamije kongera imbaraga mu ikoranabuhanga hagamijwe gukumira ibiza ariko biciye mu bufatanye.

Yakomeje agira ati “Nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi byagaragaye ko u Rwanda rwateye intambwe igaragara mu ikoranabuhanga n’itumanaho niyo mpamvu tuzarushaho gufatanya n’iki gihugu mu buryo bwose bushoboka.”

Christoph Sutter, uhagarariye iri CICR mu bihugu by’u Rwanda no mu karere

Sutter ashimangira kandi ko ikoranabuhanga rifasha CICR kugenzura ibikorwa byayo bitandukanye by’ubutabazi ku migabane yose y’isi. Avuga kandi ko bamenya ibiri kubera mu birwa bya Fiji muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ahandi.

Muri iri huriro ryitabiriwe n’abantu baturutse imihanda yose y’isi ariko bahagarariye CICR, harimo n’abakozi ba kompanyi mpuzamahanga y’ikoranabuhanga, Microsoft. Herekanywe uburyo ikoranabuhanga rifasha mu kumenya no kumenyekanisha amakuru y’ibanze y’ahantu hakenewe ubutabazi. Hatangwa urugero rw’imitingito iherutse kuba muri Turkey igahitana abantu bagiye kugera ku bihumbi mirongo itatu (30).

Amakuru dukesha Radio France Internationale (RFI) yo ku itariki 12 Gashyantare 2023, agaragaza ko muri Turkey na Syiria hamaze gupfa abantu basaga ibihumbi 28.

Alexandre Pinho avuga ko Microsoft ifite umuhate wo guteza imbere ikoranabuhanga ariko rishingiye ahanini ku butabazi bw’abantu.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ihanahamakuru mu muryango mpuzamahanga utabara imbabare -CICR, i Geneve mu Busuwisi, Tim Grosser, avuga ko icy’ingenzi ari uko ikoranabuhanga rigenda rikemura ibibazo byinshi nubwo inzitizi zitabura.

Agira ati “Tugomba gufatanya mu mpinduka  ziriho muri sosiyete, mu gukoresha ikoranabuhanga, ariko twese hamwe tugamije gutanga ubutabazi bukenewe koko.”

Iri huriro ngarukamwaka ryatangiye ku itariki 7 risozwa ku ya 9 Gashyantare 2023, ryitabiriwe n’ibihugu byo ku migabane yose y’Isi.

Gusura abagororwa, guhuza imiryango yaburanye, guteza imbere imbere uburenganzira bwa muntu no guhugura abakorerabushake hagamijwe guteza imbere sosiyete ni bimwe mu bikorwa shingiro bya CICR. Muri izi gahunda hiyongereyeho kongerera ubumenyi abantu ku birebana n’amategeko ajyanye n’intambara ndetse n’uburenganzira bwa muntu.

Kuva mu 1997, CICR yagiranye amasezerano na Canadian International Agency muri gahunda y’ibiganiro byo kunga abishe n’abarokotse muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda.

Rwaka Kayitaba Gaston

2 Comments

2 Comments

  1. Ausile

    February 13, 2023 at 10:23

    Uyu musaza Sutter yemera U Rwanda kuko ni umujama kandi utarwemera kazi yake

  2. Ausile

    February 13, 2023 at 10:22

    usibye na CICR ko yamamaye twese ikoranabuhanga riradufasha cyane ndetse

Leave a Reply

Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities