Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Imikoranire myiza y’Abanyapolitike n’Abanyamakuru ni igisubizo ku iterambere ry’umuturage

Mu nama nyunguranabitekerezo yateguwe n’ihuriro ry’imitwe ya Politike yemewe mu Rwanda (NFPO) ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’imiyoborere (RGB) ku wa 15 Werurwe 2019, Abanyapolitike n’Abanyamakuru baganiriye ku buryo bwo kunoza imikoranire y’inzego zombi hagamijwe inyungu z’umuturage.

Umunyamabanga Mukuru wa RGB, Kalisa Edward,  afungura iyi nama ku mugaragaro, yibukije abayitabiriye ko Abanyapolitiki n’Abanyamakuru ari abafatanyabikorwa ba hafi. Bityo Abanyapolitiki ntibakora neza hatari itangazamakuru kuko ari ryo rifite mu nshingano gutangaza gahunda za Leta ku baturage, ndetse n’Abanyamakuru bakaba bagomba kurangiza inshingano zo kubwira ba baturage ibiriho kandi kinyamwuga hagamijwe impinduka nziza.

Yagize ati “Inzego zombi ari Abanyapolitiki ari n’Itangazamakuru basabwa gukora mu bwuzuzanye, bakuzuza inshingano y’inyungu rusange zigera ku baturage.”

Yakomeje avuga ko umunyamakuru ari ijwi ry’umuturage. Afite ijambo kandi amenya ibyifuzo n’ibibazo by’abaturage akuzuza inshingano zo kubishyikiriza ubuyobozi ngo bishakirwe ibisubizo.

Dr. Frank Habineza, Umuvugizi w’Ihuriro ry’imitwe ya politike yemewe mu Rwanda, yashimye uburyo rikorera hamwe mu kubaka igihugu anagaruka ku ruhare rw’itangazamakuru mu kwigisha umuturage guharanira kugera ku iterambere.

Haracyari imbogamizi

Imikoranire myiza y’Abanyapolitiki n’Abanyamakuru ntiyagerwaho hatabayeho kubahana. Abitabiriye iyi nama nyunguranabitekerezo barebeye hamwe imbogamizi zikibangamira imikoranire inoze, ngo babashe kurebera hamwe ingamba zashyirwaho ngo bazabashe kubigeraho.

Umwe mu banyamakuru, Nshimiyimana (izina ryahinduwe) yavuze ku buryo abayobozi bamwe na bamwe bitwaza imyanya ya politike barimo bagashaka gukoresha abanyamakuru mu kwaha kwabo.

Ati “Imikoranire myiza ntiyagerwaho igihe cyose hakiri abayobozi bamwe bitwaza imyanya ya politike barimo, bagashaka gukoresha abanyamakuru bagamije inyungu zabo bwite. Icyo gihe ingaruka zitari nziza nizo zigera ku muturage, mu gihe yagakwiye kwakira ibyiza byagezweho n’izi nzego zombi bimufasha mu iterambere igihugu kimugenera.”

Yakomeje avuga ko ibi ari na byo ahanini bitera ukutizerana, hakabaho gukwepana kw’Abanyapolitike n’Abanyamakuru igihe hari ibyo badashaka ko bitangazwa. Yasabye ko Abanyapolitike bamenya ndetse bakubahiriza itegeko ryo kubona amakuru, bakajya borohereza abanyamakuru igihe babakeneye kandi nabo bakihatira kubahiriza buri gihe amahame ngengamyitwarire y’umwuga wabo.

Rushingabigwi Jean Bosco, umuyobozi ushinzwe imenyekanisha mu ishyirahamwe ry’uturere n’Umujyi wa Kigali (RALGA), we yagarutse ku bushobozi buke bw’ibitangazamakuru nk’imbogamizi yo gukora kinyamwuga.

Yagize ati “Itangazamakuru rikeneye kubakirwa ubushobozi kugira ngo rikore mu bwigenge, aho kubogamira ku hazava inkunga.”

Yongeyeho ko ari Abanyapolitike ari n’Abanyamakuru bose bakwiye kuzirikana ko ari abaturage bakorera, mu bunyamwuga bwa bose kandi bahuje imikoranire myiza nibyo bizageza ba baturage ku bisubizo by’iterambere babagomba.

Inzego zombi zijejwe ko mu bufatanye na RGB, hazakomeza kwitabwaho kubaka imikoranire y’Abanyapolitike n’Abanyamakuru kugira ngo babashe gukorera umuturage uko bikwiye nk’uko ibikorwa byabo babihuriza ku muturage. Ni we mugenerwabikorwa wa gahunda za Leta, binyujijwe mu guhanahana amakuru.

Abanyamakuru ndetse n’Abayobozi mu ihuriro ry’imitwe y’Abanyapolitike rigizwe n’amashyaka agera kuri 11 yemewe mu Rwanda yose yahagarariwe muri iyi nama, yasoje bemeranyije gufatanya mu gusigasira ibyagezweho no kurushaho kunoza imikoranire myiza igeza umuturage ku iterambere Igihugu cyifuza.

UMUBYEYI Nadine Evelyne

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities