Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Imiyoboro y’amazi 67 igiye gusanwa no kuvugururwa hirya no hino mu gihugu

Prof Omar Munyaneza, CEO WASAC

Ikigo gishinzwe gukwirakwiza Amazi, Isuku n’Isukura, WASAC, cyatangaje ko hari imiyoboro y’amazi 67 igiye gutangira gusanwa no kuvugururwa hirya no hino mu Gihugu. Ibi byitezweho kuzagabanya ikibazo cy’ibura ry’amazi by’umwihariko mu gihe cy’impeshyi.

Mu Kagari ka Kabuga mu Murenge wa Rusoro mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, ni hamwe mu hari ikibazo cy’abaturage batabasha kubonera amazi meza hafi yabo uko bikwiye, nyamara aka kagari karimo amavomo rusange arenga atatu bahoze bavomaho, none amwe muri yo ubu amaze imyaka irenga itanu adakora.

Ubushakashatsi bwa 7 ku mibereho y’ingo bwanagaragagaje ko ubu ibikorwaremezo by’amazi byegerejwe abaturage ku rugero rwa 90%.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo WASAC, Prof Omar Munyaneza, yavuze ku mpamvu ituma amazi ashobora kubura, anatanga icyizere ko hari imiyoboro 67 igiye kwagurwa.

Iyi miyoboro iziyongera ku yindi 55 yo mu turere 11 tw’igihugu ubu irimo gusanwa, kugira ngo hagabanywe ikibazo cy’ibura ry’amazi by’umwihariko mu gihe cy’impeshyi.

Ikigo WASAC kivuga ko muri Gahunda y’Igihugu yo kwihutisha Iterambere (NST 1) bongereye ingano y’amazi atangwa buri munsi, iva kuri meterokibe (M3) ibihumbi 182 agera ku bihumbi 360. Muri NST2, intego ni uko abaturage bose bazaba babasha kubona amazi meza hafi yabo. Ibi bisobanuye ko imidugudu irenga ibihumbi 14 yo mu gihugu yose izaba irimo amazi,  ku buryo umuturage atazajya akora urugendo rw’iminota irenga 30 ajya gushaka amazi.  Indi ntego ni uko NST 2 izarangira abaturage barenga miliyoni bafite amazi meza mu ngo zabo.

Imibare y’Ubushakashatsi bwa 7 ku mibereho y’ingo bwamuritswe taliki ya 16 Mata 2025, yagaragaje ko umubare w’abaturage babonera amazi meza yo kunywa hafi yabo wagabanutse, ukava kuri 53% wariho mu 2017, ubu ukaba ugeze kuri 45 % mu gihugu hose.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities