Abanyarwanda b’ingeri zitandukanye baravuga ko ibimaze kugerwaho mu myaka 6 ya manda 2017-2024 n’uburyo igihugu cyabashije kwigobotora ibibazo bitandukanye birimo n’ibyo ku rwego mpuzamahanga, ari igihamya cy’amahitamo akwiye bakoze ubwo basabaga ko itegeko nshinga rivugurwa muri 2015.
Imbere y’imbaga y’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda, tariki 18 Kanama 2017 ni bwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka 7.
Muri uwo muhango Perezida Kagame yavuze ko gukorera Abanyarwanda ari ishema kuri we maze akomoza ku ndirimbo Ndandambara yigaruriye imitima ya benshi mu bihe byo kwiyamamaza kwe, maze imbaga y’abari bitabiriye ibyo birori muri sitade amahoro bongera guhanika amajwi yabo.
Tariki 18 Kanama 2017- Tariki 18 Kanama 2023, imyaka 6 iruzuye neza Perezida Kagame arahiriye kuyobora Abanyarwanda muri manda yiswe iy’ubudasa.
Nsengiyumva Jacques, ni umwe mu basabye ku ikubitiro ko itegeko-nshinga rya repubulika y’u Rwanda rivugururwa kugirango haveho inzitizi z’amategeko zabuzaga Perezida Paul KAGAME kongera kwiyamamaza mui 2017.
Ku rundi ruhande, Rwiyemezamirimo Ingabire Ange Claudine ufite ibigo 2 by’ubucuruzi harimo icy’ubwubatsi n’icyohereza mu mahang aimboga n’imbuto,avuga ko uretse ubushobozi bwo guhangana n’ibizazane rwagaragaje, muri iyi myaka 6 u Rwanda rwatsinze ibitego by’umutwe birimo kwakira inama nka CHOGM, kongere ya FIFA n’ibindi bikorwa byo ku rwego rwo hejuru ndetse rwongera kugaragara nk’intangarugero mu kwishakamo ibisubizo rugasagurira n’amahanga.
Muri iyi myaka 6 kandi amahanga nayo ntiyatanzwe kuko yongeye gushimangira ko u Rwanda ari amizero ya Afurika kubera imiyoborere ntangarugero kuri uyu mugabane ndetse no ku Isi yose muri rusange.
Uyu ni Perezida Andry Rajoelina wa Madagascar uherutse gusura u Rwanda mu ntangiriro z’uku kwezi.
Undi washimangiye ko imiyoborere ya Perezida Kagame ari icyitegererezo ku mahanga yose ni Perezida wa Seychelles Wavel Ramkalawan ubwo mu mpera z’ukwezi kwa 6 uyu mwaka yakiraga Perezida Paul Kagame wagiriye uruzinduko muri icyo gihugu.
Mu gihe habura umwaka umwe ngo manda ya 2017-2024 irangire, hari bamwe mu baturage batangiye kugaragaza imbamutima zabo kuri 2024 ariko inshuro nyinshi Perezida Paul KAGAME akaba atarahwemye gusaba buri wese gutegereza 2024 nyir’izina ikagera.
Inkuru dukesha RBA













































































































































































