Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Imyaka itandatu irashize Perezida Kagame arahiriye manda y’imyaka irindwi (2017-2024)

Abanyarwanda b’ingeri zitandukanye baravuga ko ibimaze kugerwaho mu myaka 6 ya manda 2017-2024 n’uburyo igihugu cyabashije kwigobotora ibibazo bitandukanye birimo n’ibyo ku rwego mpuzamahanga, ari igihamya cy’amahitamo akwiye bakoze ubwo basabaga ko itegeko nshinga rivugurwa muri 2015.

Imbere y’imbaga y’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda, tariki 18 Kanama 2017 ni bwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka 7.

Muri uwo muhango Perezida Kagame yavuze ko gukorera Abanyarwanda ari ishema kuri we maze akomoza ku ndirimbo Ndandambara yigaruriye imitima ya benshi mu bihe byo kwiyamamaza kwe, maze imbaga y’abari bitabiriye ibyo birori muri sitade amahoro bongera guhanika amajwi yabo.

Tariki 18 Kanama 2017- Tariki 18 Kanama 2023, imyaka 6 iruzuye neza Perezida Kagame arahiriye kuyobora Abanyarwanda muri manda yiswe iy’ubudasa.

Nsengiyumva Jacques, ni umwe mu basabye ku ikubitiro ko itegeko-nshinga rya repubulika y’u Rwanda rivugururwa kugirango haveho inzitizi z’amategeko zabuzaga Perezida Paul KAGAME kongera kwiyamamaza mui 2017.

Ku rundi ruhande, Rwiyemezamirimo Ingabire Ange Claudine ufite ibigo 2 by’ubucuruzi harimo icy’ubwubatsi n’icyohereza mu mahang aimboga n’imbuto,avuga ko uretse ubushobozi bwo guhangana n’ibizazane rwagaragaje, muri iyi myaka 6 u Rwanda rwatsinze ibitego by’umutwe birimo kwakira inama nka CHOGM, kongere ya FIFA n’ibindi bikorwa byo ku rwego rwo hejuru ndetse rwongera kugaragara nk’intangarugero mu kwishakamo ibisubizo rugasagurira n’amahanga.

Muri iyi myaka 6 kandi amahanga nayo ntiyatanzwe kuko yongeye gushimangira ko u Rwanda ari amizero ya Afurika kubera imiyoborere ntangarugero kuri uyu mugabane ndetse no ku Isi yose muri rusange.

Uyu ni Perezida Andry Rajoelina wa Madagascar uherutse gusura u Rwanda mu ntangiriro z’uku kwezi.

Undi washimangiye ko imiyoborere ya Perezida Kagame ari icyitegererezo ku mahanga yose ni Perezida wa Seychelles Wavel Ramkalawan ubwo mu mpera z’ukwezi kwa 6 uyu mwaka yakiraga Perezida Paul Kagame wagiriye uruzinduko muri icyo gihugu.

Mu gihe habura umwaka umwe ngo manda ya 2017-2024 irangire, hari bamwe mu baturage batangiye kugaragaza imbamutima zabo kuri 2024 ariko inshuro nyinshi Perezida Paul KAGAME akaba atarahwemye gusaba buri wese gutegereza 2024 nyir’izina ikagera.

Inkuru dukesha RBA

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Perezida Kagame yaraye yitabiriye umukino wahuje Amakipe abiri y’abakinnyi beza muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (the 2026 NBA All-Star...

Amakuru

Muri iki cyumweru, Komite ishinzwe Politiki y’Ifaranga (MPC) iraterana kugira ngo isuzume imiterere y’ubukungu bw’imbere mu gihugu n’ubw’isi muri rusange. Izanafata umwanzuro ku gipimo...

Ubucuruzi

Rene Anthere Rwanyange Ubucuruzi hagati y’u Bushinwa na Afurika umwaka ushize bwageze ku mari yo hejuru butigeze bugeraho mbere, gusa buracyohereza muri Afurika hafi...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities