Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Jose Chameleone agiye gukora igitaramo i Kigali

Raoul Nshungu

Umuhanzi wo muri Uganda Jose Chameleon, yageze i Kigali aho aje gukora igitaramo muri iyi weekend.

Uyu muhanzi umaze igihe yita ku buzima bwe, yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa 23 Gicurasi 2025.

Jose Chameleon wagararagaje urukumbuzi afitiye Kigali mu ntangiriro za 2025, ubwo yari muri Amerika arimo kwivuza, agihaguruka muri Uganda yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ko ‘agiye iwabo.’ Yanditse ati: ”Ndi mu kirere ngiye mu rugo mu Rwanda.”

Aje mu gitaramo yagombaga gukora tariki 3 Mutarama 2025, kiza gusubikwa ku munota wa nyuma kubera ikibazo cy’uburwayi yagize.

Uwo muhanzi w’umunyabigwi mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba yaherukaga mu Rwanda tariki 4 Kanama 2018, mu gitaramo cyabereye muri Camp Kigali.

Jose Chameleone waherukaga mu Rwanda mu mwaka wa 2018, arataramira muri Kigali Universe ku Cyumweru tariki 25 Gicurasi 2025.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities