Inzego z’ubuyobozi zinyuranye zemeza ko ihohoterwa rikorerwa abana, ubujura ndetse n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge cyane cyane mu rubyiruko birimo mu bibazo by’ingutu bihangayikishije ku buryo bigomba kurushaho guhagurukirwa ndetse bikagezwa mu butabera.
Uyoboye RIB, mu murenge wa Kinyinya, Dusabimana Jean Bosco, yagarutse cyane ku mibare igaragaza uburyo bimwe mu byaha 10 bikomeye byagiye bizamuka cyangwa bimanuka muri Gasabo mu buri murenge.
Agendeye mu ncamake y’uburyo umubare w’ibyaha biri mu murenge wa Kinyinya, Dusabimana avuga ko kuva muri Nyakanga kugeza muri Nzeri 2022, ibyaha by’ubujura byari hagati ya 29 na 40.
Gukubita no gukomeretsa muri Nyakanga byari 27, muri Kanama15 na ho muri Nzeri byari 23. Ibyaha by’ubuhemu byo byagiye bigabanyuka kuko byavuye kuri 15 muri Nyakanga bigera kuri 3 gusa muri Nzeri. Ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge muri Nyakanga byari 7, muri Kanam 8 na ho muri Nzeri byari 4. Uburiganya muri Nyakanga byari 2, muri Kanama 3 no muri Nzeri 3, mu gihe gusambanya abana muri Nyakanga habonetse abantu 2, muri Kanama 2 na ho muri Nzeri ni 5.
Muri ibi byaha kandi harimo Sheki zitazigamye habonetse umuntu umwe gusa, muri Nyakanga 2022, mu gihe muri Kanama na Nzeri nta n’umwe wafashwe. Guhoza ku nkeke uwo mwashakanye, muri Nyakanga habonetse 4, muri kanama haboneka 10 na ho muri Nzeri haboneka 5; ni mu gihe kwangiza ikintu cy’undi muri Nyakanga habonetse 4, muri Kanama haboneka 10 na ho muri Nzeri hagaraga 5.
Kuri ikibazo cyerekeye ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gusambanya ku ngufu ndetse no gukubita umugore, Umuyobozi Mukuru wa Reseau des Femmes Pauvres mu Rwanda, Cresence Mukantabana, asanga kenshi bipfira mu nzego z’ubuyobozi bw’ibanze.
Agira ati “Abayobozi barahishira! Ntabwo batanga amakuru muri raporo zabo, kuko uburyo inzego zubakitse mu gihugu, ihohoterwa ryakagombye kuba ryaracitse burundu, ndetse ntibinirirwe bigera ku mirenge, ahubwo abo babihamwa bakagezwa mu butabera bakaryozwa imyifatire yabo.”

Mukantabana yavuze ko Inshuti z’Umuryango, Komite zishinzwe kurwanya ihohoterwa bafatanyije n’abandi bayobozi, bafite ubushobozi bwo gukora, ahubwo ntibanoza neza inshingano zabo bigatuma ibintu bisubira inyuma.
Ati “Dufatanyije tugomba guhindura strategies kuko ari aho nabonye umugabo akubise umugore we ifuni mu mutwe ntiyapfa, ariko arakomereka; umugabo ari kwidegembya. Nabaza bakambwira ko biyunze. Ese umuntu yagukubita agafuni mukiyunga? Ndumva uwo muntu agomba kujyanwa mu butabera agahanwa, kuko ni umwicanyi.”
Yasabye ko abayobozi b’inzego z’ibanze bareka imvugo igira iti “Ababyeyi bararangaye” ngo kuko abana ari ab’igihugu, niyo mpamvu umuntu wese afite umukoro wo kubarengera.
Umukozi wa Maison d‘Accès à la Justice (MAJ), mu karere ka Gasabo, Mukayisenga Caroline, yakomoje ku bibazo byagiye bigaragara mu mashuri aho abana bakoresha ibiyobyabwenge, batangira kuganirizwa cyane bakangurirwa kumenya uko amategeko yabarengera mu gihe bahohotewe ndetse n’ibihano babona mu gihe bakoze ibyaha.
Ati “Ubwo twasuraga ibigo by’amashuri muri Gasabo mu murenge wa Kacyiru, twasanze ibibazo byinshi biri mu bana bishingiye ku mbonezamubano. Ni ukuvuga byinshi bibokamye bituruka mu miryango yabo”.
Akomeza avuga ko ubusinzi buri ku isonga mu gusenya ingo muri iki gihe. Yatanze urugero rw’umugore ujya mu kabari saa tatu za mu gitondo asize uruhinja rw’amezi 3 mu rugo, akavamo saa munani za nijoro umugabo yajya kumwinginga ngo atahe akihakana umwana.

Iyi nama nyunguranabitekerezo yateguwe na Center For Rule of Law Rwanda (CERULAR) ifatanyije na Never Again, ku nsanganyamatsiko ivuga ku bidindiza iterambere ry’ubutabera n’ingamba zo kubikemura mu karere ka Gasabo, by’umwihariko mu murenge wa Kinyinya.
Abayitabiriye banzuye ko kugira ngo ibi byaha bibangamiye sosiyete ndetse binadindiza iterambere ry’ubutabera bikumirwe bigomba kuva ku bushake n’ubwitange bw’impande zose ndetse n’abaturage bafite umutima wo gukunda igihugu.
Jeanne d’ Arc Munezero













































































































































































