Imidugudu mu gihugu ifite ibiro wayibarira ku ntoki, aha rero niho abatorerwa izo nshingano, usanga badafite aho bakorera hazwi, cyakora benshi usanga barahisemo gushyira ibiro mu ngo zabo, abandi bakajya babasanga mu tubari abandi bakabasanga aho bakorera.
Ni ibintu bamwe mu baturage basanga bishobora gukurura imikorere idahwitse irimo no kwaka ruswa, bityo uwo wasanga nko mu kabari imikorere ye itandukanye kure n’ufite ibiro, kuko uwo mu kabari adashobora kugusinyira utamuguriye icupa ryo kunywa.
Ndahimana Sosthene umwe mu baturage batuye umudugudu w’Amahoro, Umurenge wa Nyarugenge, asanga Leta yari ikwiye gukora ibishoboka ijya ishakira abayobozi b’imidugudu kubashakira aho bakorera, kuko byaca ruswa ibagaragaraho cyane ko umuhamagara akakubwira aho umusanga wagerayo ugasanga ari mu kabari.
Ndahimana akomeza avuga ko iyo umusanze mu kabari byaze bikunze umugurira icupa kandi iyo na yo ni ruswa, burya iyo uguriye umuntu ikintu utabiteganyije ari ukugira ngo akurangirize serivise ushaka nta kabuza uba umuhaye ruswa.
Ndahimana Sosthene ati “Abafite inshingano yo kuyobora imdugudu basabwa gutanga servise ariko nta biro bafite… imidugudu igize ibiro byarushaho kunoga, ariko umenya bitapfa gukunda”.
Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu isanga kutagira ibiro bidasobanuye kugira imikorere nk’iyo irimo kwaka ruswa.
Mufuruke Fred ushinzwe imiyoborere n’imikorere y’inzego z’ibanze muri iyo Minisiteri, akomeza asaba abayobora imidugudu gushyiraho ahantu hazwi nk’aho bakorera inama, naho ngo ubundi iyo mikorere ntihwitse, kandi abantu bakwiye kumva ko kwaka ruswa ari icyaha gihanirwa n’amategeko y’u Rwanda ndetse n’uwayitanze arahanwa.
Mufuruke akomeza avuga ko Leta idashobora kubakira ibiro by’abayobozi b’imidugudu ahubwo abaturage bahatuye aribo bakwiye kujya bashyira hamwe bakiyubakira aho bazajya bakorera kugirago barusheho kunoza imikorere bo ubwabo.
Fred Mufuruke ati “birababaje kumva umukuru w’Umudugudu watse ruswa umuturage kugira ngo amuhe serivisi kuko usanga abenshi baba baratowe n’abo baturage babaziho ubunyangamugayo”.
Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa imidugudu irenga ibihumbi umunani, nta mubare uzwi w’imidugudu yaba imaze kwiyubakira ibiro, gusa nimaze kuyubaka ni igikorwa cy’abaturage ubwabo biyemeza kwiyubakira ibiro by’umudugudu wabo.
Safi Emmanuel













































































































































































