Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Kugira ubumuga bwo kutumva no kutavuga ntibyaba impamvu yo kubura amahirwe agamije iterambere

Umuryango wita ku burenganzira bw’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga –ASTDLR, ukorera mu karera ka Ruhango watangije ibikorwa byo gufasha urubyiruko rw’abafite ubumuga no kutavuga mu kwiteza imbere, biciye mu kubigisha ururimi rw’amarenga, kwigishwa imyuga itandukanye yabafasha kwiheshaho no kwiteza imbere bikabarinda gufatwa nk’abadafite icyo bakigezaho, no kuba umutwaro ku muryango kuko nabo ari imbaraga z’igihugu nk’urundi rubyuruko.

Ibi bigarukwaho n’Umuyobozi Mukuru w’uyu muryango, Umurungi Chantal, aho avuga ko abafite ubumuga usanga muri sosiyete batuyemo, imiryango yabo ibafata nk’abantu badafite icyo bakwigezaho, bakabafata nk’umutwaro ku miryango yabo. Avuga ko  nabo bakwiga nk’abandi bakiteza imbere, bakwiga imyuga ibateza imbere nk’abandi ko kandi baba ab’umumaro mu miryango yabo n’Igihugu muri rusange.

Agira ati “Ntekereza gushinga uyu muryango ni uko nabonaga bakeneye gufashwa kwiteza imbere, ko kandi n’amashuri abigisha ururimi rw’amarenga usanga ataba henshi mu gihugu. Umwana yize ururimi rw’amarenga byamufasha gusangira amakuru n’abandi.”

Umurungi yantangiye ibikorwa bye n’abagenerwabikorwa b’uyu muryango mu Karere ka Ruhango, ariko uko ubushobozi buzagenda buboneka, azagenda agera ku bandi ndetse anarenge imbib z’Akarere ka Ruhango, agere no mu tundi turere yibanada cyane cyane ku rubyiruko.

Umurungi Chantal umuyobozi Mukuru wa  wa ASTDLR(Association supporting and  Training to Deaf legals and Rights) asobanura ko mu bikorwa yatangiranye n’amikoro make yahereyeho ko abagera kuri 20 bahawe amahugurwa atandukanye ku burenganzira mu muryango, kwihangira umurimo ndetse no ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ihohoterwa rishingiye ku gitsina rigamije kubafasha kumenya uburenganzira bwabo,  ko bafite uburenganzira ku mategeko abarengera igihe haba hari uburenganzira bwahungabanye cyangwa bavukijwe.

Ashimira cyane Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango bwamufashije kubona ibyangombwa. Avuga kandi ko uwo ariwe wese wakwifuza gufatanya nabo ahawe ikaze kandi ko biteguye gukorana neza muri gahunda yo guteza imbere abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

Nsengimana Alphonse

2 Comments

2 Comments

  1. Anitha Kivuye

    March 7, 2023 at 10:05

    RUHANGO OYE!ABAFITE UBUMUGA OYE murashoboye muruta benshi kabisa . muri intangarugero and very smart!

  2. Bourgeaois Ndori

    March 7, 2023 at 10:04

    ruhango izwiho kugira abafite ubumuga bazi kwirwanaho big up kabisa kuba 1994 nababonye bakora akazi gakomeye bafite amakoperative y’ ubudozi rwose.bakeneye gufashwa kuko bagaragaje uruhare rwabo

Leave a Reply

Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities