Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Madamu Jeannette Kagame ku nshuro ya 20 yahembye Inkubito z’Icyeza

Raoul Nshungu

Madamu Jeannette Kagame yahembye abakobwa babaye indashyikirwa mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, icyiciro rusange n’ayisumbuye bazwi nk’Inkubito z’Icyeza.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 24 Gicurai 2025, Madamu Jeannette Kagame yavuze ko gahunda y’Umuryango Imbuto Foundation yo guteza imbere uburezi bw’abakobwa, ari inzozi zabaye impamo.

Ni ubutumwa yahaye abasaga 2000 barimo abayobozi mu nzego za Leta, abafatanyabikorwa, ababyeyi, n’abajyanama, bateraniye hamwe baje kwizihiza imyaka 20 gahunda yo guhemba Inkubito z’icyeza

Madamu Jeannette Kagame abigaruka ho agira ati “Iyi rero ntabwo ari isabukuru y’ibihembo, ni isabukuru y’inzozi twarose kera, none murabyirebera ko zabaye impamo kandi biracyakomeza.”

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko igitekerezo cya gahunda yo guhemba abakobwa bahize abandi mu gutsinda neza, cyaturutse kuri gahunda yagutse y’Igihugu yo guteza imbere uburezi kuri bose.

Agira ati “Dufashe uyu mwanya ngo dushimire ubuyobozi bw’Igihugu cyacu bwashyize imbere gahunda ya He 4She bikaba byarabaye umusemburo wo guhindura imyumvire, imitekerereze hagamijwe kuzuza ihame ry’uburinganire.”

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko muri iki gihe Isi yabaye umudugudu ndetse ibintu bisa n’aho byoroshye ariko amahirwe ahabwa urubyiruko, abasore n’abakobwa, akwiye kujyana n’indangagaciro.

Akomeza agira ati “Bisa n’aho ibintu byinshi byoroshye ariko ntibihagije gutanga amahirwe ku rubyiruko gusa. Hari byinshi babona ariko babaye badafite imitekerereze n’imyitwarire bibafasha gukemura ibibazo bahura nabyo mu buzima bwa buri munsi, ayo mahirwe ashobora kubabera impfabusa.”

Abakobwa 123 bahembwe mu gikorwa cyahujwe no kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 ishize hatangijwe iyi gahunda ya ”Inkubito z’Icyeza”. Ibihembo bitangwa birimo ibikoresho by’ishuri, inkunga y’amafaranga yo gutangira kwizigamira, ndetse n’amahugurwa mu by’ikoranabuhanga ku barangije amashuri yisumbuye.

Guhera mu 2005 iyi gahunda itangira Imbuto Foundation imaze guhemba abarenga 7600.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities