Mu gihe igikorwa cyo kwiyamaza kw’abakandida Depite bahatanira kwinjira mu nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, ku wa gatatu 15 Kanama 2018, wari umunsi wa gatatu w’iki gikorwa, Abakandida batanzwe n’Ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu (PL) biyamamarije mu turere twa Ngororero na Muhanga.
Hon. Mukabalisa Donatila, Umuyobozi wa PL akaba ari na we uyoboye urutonde rw’abakandida depite b’iryo shyaka, yijeje abaturage ko nibaramuka babatoye biteguye guhindura ubuhinzi bukaba ubw’umwuga, ndetse n’umusaruro n’umsaruro uva mu mabuye y’agaciro ugatungirizwa mu Rwanda, hakoherezwa hanze ibikoresho bitunganyije neza byanditseho Made in Rwanda.
Imbere y’abayoboke ba PL bari bateraniye kuri Sitade ya Rususa ho mu murenge wa Ngororero mu karere ka Ngororero, Intara y’Iburengerazuba, Mukabalisa Donatila uyobora iri shyaka yabwiye abari aho ko muri byinshi iri shyaka riba hishiye ko harimo guteza imbere ubuhinzi n’amashuri y’ubemenyi ngiro.
Yagize ati “Turabizi benshi muri mwe mutunzwe no guhinga ariko umusaruro uracyari muke. Mu ntego dufite ni mutora PL tuzakora uko dushoboye ku buryo duteza imbere ubuhinzi bukaba ubw’umwuga, ku buryo mukizwa no guhinga. Nubwo ubutaka tuzi ko butiyongera ariko umusaruro uziyongera.”
Yakomoje no ku bijyanye n’uburezi avuga gahunda bafite yo guteza imbere imyuga n’amashuri y’ubumenyi ngiro. Ati “imibereho myiza dushaka no kubaka igihugu ntitwabigeraho tutarize. Ni yo mpamvu mwese mutaba abahinzi ijana ku ijana. Tuzashyirah uburyo bwo guteza imbere imyuga twongera amashuri y’ubumenyingiro, aho uzajya usohoka mu masomo uhita ujya kw’isoko ry’umurimo.”
Nyuma ya Ngororero iki gikorwa cyakomereje mu murenge wa Nyamabuye, mu karere ka Muhanga. Hon Mukabalisa Donatila wamaze guhabwa akabyiniriro ka Mama Liberal, yabwiye abanyamuhanga icyo bateganyirije harimo no guteza imbere gahunda ya Made in Rwanda binyuze mu mabuye y’agaciro acukurwa muri aka karere ku bwinshi.
Ati “Muhanga igizwe n’imirenge cumi n’ibiri, muri yo cumi n’umwe icukurwamo amabuye y’agaciro. Ubu ni ubukungu bukomeye cyane mufite muri aka karere. Ni mutora PL, tuzashyira imbere ibi bikorwa ku buryo bigirira inyungu umuturage wese wa Muhanga. Tuzagabanya ibyo dutumiza hanze, twongere ibyo twoherezayo. Ubu ntimwakwisimira kubona amabiju yanditseho Made in Rwanda yoherezwa hanze avuye muri aya mabuye y’agaciro yanyu?”
Nyuma yo kumva imigabo n’imigambi ya PL, abaturage batangiye guhamya ko bazayitora nta kabuza. Urugero ni Ingabire Joselyne utuye mu murenge wa Ngororero wagize ati “Nzatora ku nyenyeri eshatu pe, kuko ndi umuhinzi kandi numvise badufitiye gahunda nziza yo kuduteza imbere natwe nk’abahinzi tugakira.”
Abakandida ba PL barahamya ko bitewe n’imigabo n’imigambi barimo kugeza ku bantu aho banyura hose, babona abanyarwanda babafitiye ikizere. Iri shyaka rikaba riri bukomereze iki gikorwa mu turere twa Musanze na Nyabihu kuri uyu wa Kane.
Raoul Nshungu

Mukabalisa Donatila, Umuyobozi wa PL akaba ari na we uyoboye urutonde rw’abakandida batanzwe n’iri shyaka (Ifoto/Raoul N.)

Bamwe mu baturage bemera kuzatora PL kuko yagushije ku kuzamura umusaruro uva mu buhinzi (Ifoto/Raoul N.)












































































































































































