Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Ni iki cyihishe inyuma yo kujyana Abanyamulenge muri Amerika?

Amateka agaragaza ko Abanyamulenge bavuye mu Rwanda bahunze imisoro y’inka ku ngoma ya Kigeli IV Rwabugili mu kinyejana cya 19 ariko na mbere yaho hari abari baragiye. Intambara zagiye zibera mu Biyaga Bigari mu myaka 25 itambutse zatumye abantu bahunga ibihugu by’u Rwanda, u Burundi, ndetse na Congo-Kinshasa. Abahunga benshi bifuza kujya muri Amerika cyangwa se i Burayi.

Izi ntambara z’urudaca zabaye urwitwazo rutuma Abanyamerika baha amahirwe Abanyamulenge yo kujya gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bagahabwa ubwenegihugu n’ubundi burenganzira bw’ibanze bugenerwa abenegihugu.

Ese kujyana Abanyamulenge muri Leta Zunze za Amerika ni impuhwe?

Iki kibazo kibazo cyibazwa n’abantu benshi bagiye gukurikirana uburyo abanyamulenge (abagabo, abagore ndetse n’urubyiruko) bagiye bajyanywa muri Amerika kuva mu kinyejana cya 20.

Mu kiganiro yahaye Panorama.rw, Mubera Joseph, umugabo w’Umunyamulenge w’igikwerere waminuje mu bijyanye na Public Health yemeza ko iyi gahunda yo kujyana abantu babo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika irimo ubugome bwinshi ndetse buvanze n’amacenga.

Ati “Ndibuka muri za 1975 iwacu i Mulenge haje umugabo w’umuzungu witwa Linkha, atangira kugurira abaturage yahasanze ubutaka. Icyo gihe yabuguze mu bwinshi ariko bamwe muri ba Datawacu batangiye kugira impungenge, babyanze yabahaye amahirwe yo kubohereza mu Burayi n’imiryango yabo. Twatangiye kugira ubwoba kuko twavumbuye ko yari agamije kutwambura gakondo yacu!”

Mubera yakomeje atubwira adashidikanye ko uyu mugambi mushya w’Abanyamerika wo kujyana Abanyamulenge kuko ari umutego mubisha utuma batatana, amaherezo bagatakaza imbaraga.

Ati “Ibi mbivugiye ko Divide and Rule bishaka gusobanura gutatanya ugamije gutegeka, ari bumwe mu buryo buhambaye bagashakabuhake n’abakoloni bagiye bakoresha mu gutegeka abanyantege nke”.

Ku musozo w’ikiganiro twagiranye na Mubera yashimangiye ko Afurika ari nziza kuyitura ngo ariko i Mulenge hafite umwihariko mu miterere y’imisozi yayo miremire, ifite amazi meza, amashyamba ku buryo asanga n’abo bazungu baba bafite intego yo kuzahatura mu myaka myinshi iri mbere; dore ko hari n’umutungo kamere wo mu butaka utaracukurwa na rimwe.

Abanyafurika n’Abanyamulenge bifuza amahanga, abanyamahanga bakifuza Afurika

Iyi ntero yashimangiwe n’umukambwe Sadock Ndagano w’imyaka 80 y’amavuko wo mu bwoko bw’Abanyamulenge ubwo yabwiraga Panorama.rw ko abantu bakiri bato bakunda kujyana n’ibigezweho ariko batarebye kure.

Yagize ati “Navukiye i Mulenge ndetse nabonye na Data na Sogokuru nabo niho bavukiye gusa njya numva ko Sogokuruza ni we wavuye i Rwanda mu kubaho kwanjye ntabwo ndanywa inzoga nakuriye mu biraro by’inka nywa amata yazo n’ubu ndakomeye kandi nizera ko umunsi umwe nzasubira iwacui Mulenge”.

Ndagano yanavuze kandi nk’umuntu mukuru ko atemeranya n’abantu bazana politike yo kujyana bene wabo mu mahanga ngo bahature burundu ngo kuko ari uburyo bwo gusibanganya ibimenyetso by’amateka.

Gaston Rwaka

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Mu Rwanda hatangiye Igikombe cya Afurika cya Handball 2026 mu bagabo, bitangira ikipe y’u Rwanda itsinda iya Zambia ibitego 30-19 mu mukino wabereye muri...

Amakuru

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Régis Rugemanshuro, yemeza ko umwaka wa 2025 usize umutungo wayo wikubye kabiri mu myaka itanu ishize ubu ukaba ari Miliyari...

Amakuru

Itsinda ry’abahanga mu bwubatsi mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) bafatanyije na bagenzi babo bo muri Jamaica  (JDF) mu mirimo  yo gusana ibyangijwe n’ibiza mu...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities