Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Nyagatare: Ikibazo cy’amazi gikomeje kuba ingorabahizi mu mashuri

Jeanne d’Arc Munezero

Ikibazo cya mazi mu karere ka Nyagatare ni kimwe mubikomeje kuba ingorabahizi si mu karere ka nyagatare gua no mu karere ka Kayonza iki kibazo kirahari. Aho basanga kugira ngo bagere ku isuku n’isukura ndetse no kwirinda igwingira mu bana bikigoranye kuko ibyo byose utabigeraho nta mazi ufite.

Umuyobozi w’ikigo cya Rukundo, Mugabe Evariste, gihereye mu murenge wa Musheri, avuga ko bafite ikibazo cy’amazi bityo bikigoranye kugira ngo babashe kugera ku isuku n’isikura ku bana.

Agira ati “Iyo twinjiye mu gihe cy’izuba usanga amazi atubera ikibazo cyane, no gukora ya masuku ntibitungane nk’uko bikwiriye, kuko usanga amazi dukoresha, bidusaba kuyavomensha abantu b’amamoto n’amagare kandi barahenda rero, tukemera tukajya mu madeni, ariko tukabona n’ayo make”.

Akomeza agira ati “Ikindi nta bigega bihagije dufite ibigenga bibiri mu bana igihumbi na Magana n’ikibazo gikomeye.  Usanga udufaranga duke ababyeyi baba batanze tudushora mu kuvomesha n’inkwi zikabura. Kumusaba kuduha izindi n’izambere tutarazishyuye na we akabyanga, ugasanga na byo ni ikibazo. Muri school feeding biracyagorana buriya imirire mibi rero igendana n’isuku n’iyo umwana yarya arira ku mwanda ntacyo byamumarira.

Hekenewe amazi abana bakajya babona uko bakaraba bavuye no mu bwiherero, tukabasha kubigisha gukaraba, tukabigisha isuku dufite amazi ndetse no mu gikoni. Twumva byagenda neza kuko haba harimo isuku yujuje ubuziranenge.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, yemeza ko hari bimwe mu bigo batari babasha kugezaho umuyoboro wa wasac gusa ibyinshi ni ibigo bishya

Yagize ati “Turimo turareba aho imishinga igeze ariko n’aho bitarakunda tugezayo ibigega, tugakomeza no kuhashyira n’imiyoboro y’amazi turimo dukurura kugira ngo ibashe kugera mu bigo aho utari uri. Rero ahari ibibazo tugenda tubikemura uko ubushobozi bubonetse.”

Akomeza avuga ko bakomeje no gushishikariza ababyeyi kujya bafatanya n’ibigo barereramo banatanga amafaranga basabwa, kandi bikorwa binyuze mu nteko y’abaturage kugira ngo ababyeyi bose bakomeze kwita ku nshingano zabo nk’ababyeyi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities