Connect with us

Hi, what are you looking for?

AMATORA 2018

Nyarugenge: FPR muri manda nshya yijeje abanyarwanda umuvuduko mu bikorwa

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu mwambaro w'ibirango byayo mu bikorwa byo kwamamaza

Mu bikorwa byo gusoza kwiyayamaza byabereye mu Murenge wa Kimisagara ahazwi nko kuri ‘Maison de Jeunes’ ku wa 01 Nzeri 2018, abakandida batanzwe n’umuryango wa FPR Inkotanyi mu kwiyamamariza kuba abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko, bijeje abaturage kuzabagezaho ibyo bababwiye byose mu migabo n’imigambi.

Bamwe mu bitabiriye ibi bikorwa biganjemo urubyiruko, bagize ibyo basaba abakandida ba FPR kuzitaho. Ndayisenga Jules utuye mu murenge wa Gitega, yagize ati “Turabasaba ko bazita ku bashomeri by’umwihariko babashyiriraho uburyo bwabafasha kwihangira imirimo nk’uko tubishishikarizwa, ndetse n’abatarabashije kugera mw’ishuri bakitabwaho.”

Abiyamamaza bo ngo icyizere ni cyose bashingiye ku bwitabire bw’abaturage aho biyamamarije hose. Hon. Barikana Eugene ni umwe mu bakandida-depite, yagarutse ku bigwi by’ibyiza byinshi abanyarwanda bashimira FPR banagaragariza mu kwitabira kumva imigabo n’imigambi.

Ati “Ubwitabire bw’abaturage mu bikorwa byo kwiyamamaza kw’abakandida aho twiyamamarije hose biduha icyizere cyo gutsinda amatora ndetse ijana kw’ijana, ntitwashidikanya kuko byose tuvuga ari ibigamije kongera umuvuduko mu bikorwa by’iterambere ry’abanyarwanda bose.”

Ibi kandi byashimangiwe na chairman w’umuryango FPR mu Karere ka Nyarugenge, Kayisime NZARAMBA.

Yagize ati “Nk’uko imvugo ari yo ngiro, abaturage bazi aho bamaze kugera mu majyambere, imibereho myiza byose dukesha imiyoborere myiza ntibakwemera ko bisubira inyuma. Natwe turabizeza umuvuduko mu bikorwa byiza muri manda iri imbere, no kubikomeza kugira ngo barusheho gukomeza gutera imbere.”

Yakomeje ababwira bimwe mu bizitabwaho kw’ikubitiro birimo gukomeza kwimura abantu mu duce tw’amanegeka, kuzengurutsa umuhanda umujyi wa Kigali ndetse no kuzakora ujya kw’irimbi rya Nyamirambo nk’inzira ikigora abashyingurayo ukazashyirwamo kaburimbo, kubaka Ikigonderabuzima gihuza Umurenge wa Gitega na Rwezamenyo ndetse na Kaminuza y’imyuga mu Murenge wa Mageragere.

Ku itariki ya 13 Kanama 2018 niho ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida-depite byatangiye, bikaba byasojwe hose mu gihugu ku wa 01 Nzeri 2018 nk’uko Komisiyo y’Igihugu y’amatora (NEC) yabiteganyaga.

UMUBEYI Nadine Evelyne

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities