Raoul Nshungu
Kuri uyu wa 17 Gicurasi 2024, mu ma saa tanu z’amanywa, Perezida Kagame yashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora -NEC Kandidatire ye ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu ahagarariye Umuryango wa FPR Inkotanyi.
Paul Kagame aherekejwe na Madamu we Jeannette Kagame ndetse n’umunyamabanga mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi yakiriwe na Hon. Oda Gasinzigwa uyobora Komisiyo y’Igihugu y’Amatora aho iyi komisiyo ikorera mu Kiyovu.
Mu byo yasabwe nk’ibyangombwa yagombaga kwitwaza harimo icyemezo cy’uko Umuryango FPR Inkotanyi wamutanze nk’umukandida, icy’uko ari umunyarwanda by’inkomoko ndetse n’icyemeza ko yerekanye umutungo we.
Nk’uko NEC ibitangaza, abasabye impapuro zo gusinyirwaho kugira ngo bazahatanire umwanya wa Perezida wa Repubulika ni 8 bigenga. Mu mitwe ya Politiki yemewe ikorera mu Rwanda, Umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi, Paul Kagame ni we watanze ibyangombwa asabwa.
Ni ku nshuro ya kane Paul Kagame, agiriwe icyizere n’Umuryango FPR Inkotanyi ikamutanga nk’umukandida mu matora y’Umukuru w’igihugu.
Imitwe ya Politiki nka PL, PSD, PDI yemeye ko nta mukandida izatanga ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ahubwo izashyigikira Paul Kagame watanzwe n’Umuryango FPR Inkotanyi.
Ingengabihe y’amatora iteganya ko kuva tariki 17 kugeza tariki 30 Gicurasi 2024, hateganyijwe kwakira kandidatire z’abakandida, ku wa 14 Kamena 2024 hazatangazwa izemejwe burundu, ku wa 22 Kamena -13 Nyakanga 2024 hatangire ibikorwa byo kwiyamamaza. Amatora y’Umukuru w’igihugu n’abadepite azaba ku wa 14 Nyakanga 2024 ku banyarwanda baab hanze y’igihugu, na ho imbere mu gihugu azaba ku wa 15 Nyakanga. Ku wa 16 Nyakanga 2024 hazaba amatora y’abahagariye 30 y’abagore mu nteko ishinga amategeko, abahagarariye urubyiruko babiri ndetse n’umwe uhagagariye abafite ubumuga.













































































































































































