Connect with us

Hi, what are you looking for?

AMATORA 2017

Rusizi: Abaturage bizihiwe no gushyigikira Paul Kagame

Abanyarusizi bitabiriye ku bwinshi kwakira Paul Kagame (Photo/ IGIHE)

Kuri iyi nshuro ya 15, ni tariki 28 Nyakanga 2017 ubwo Perezida wa Repubulika n’umukandida wa FPR Inkotanyi azindukira mu Karere ka Rusizi, mu murenge wa Gihundwe aho akomereje ibikorwa byo kwiyamamaza, abaturage bahageze bizihizwe no kuza kumushyigikira.

Abaturage biganjemo urubyiruko, abagore n’abasheshe akanguhe ntibahatanzwe, barimo kuririmba bamwitegura bavuga ibigwi, ibikorwa by’indashyikirwa yabagejejeho mu gihe cyose amaze ayoboye u Rwanda.

Ntabwo ari abanyamuryango ba FPR Inkotanyi gusa bitabiriye iki gikorwa, ahubwo nk’uko bisanzwe, abagize amashyaka ya politiki umunani ashyigikiye FPR bamaze kuhashinga amabendera.

Morale y’abahanzi bo mu Rwanda nayo yasusurukije abantu baje kwakira umukandida wa FPR Inkotanyi, umuhanzi Gitoko na bagenzi be bakomeje kugaragara cyane mu birori byo kwakira Nyakubahwa Paul Kagame.

Indirimbo nziza zirimo kirazira n’izirata ibigwi by’u Rwanda n’umukuru w’igihugu zikomeje kuririmbwa, bagira bati “Ibidakwiriye nimbibona nzabivuga, kuko ibyo Kagame yatugejejeho ntawabisenya ndeba, oya,oya, kirazira!”

Nta muntu n’umwe uri kwicwa n’inyota n’ubwo izuba ririmo kuva, hari abashinzwe guha amazi abaturage bakomeje kubitaho.

Tubibutse ko ibikorwa byo kwiyamamaza bya Nyakubahwa bikomeje kurangwa n’imyiteguro ihagije irimo imyambarire myiza ku bamushyigikira bose bambaye ibirango byabo byamamaza FPR Inkotanyi n’umukandida wayo Paul Kagame, umutekano usesuye, serivisi z’ubuvuzi, n’ibindi.

Ni mugihe ibi bikorwa byo kwiyamamaza birimo kugana ku musozo ngo igikorwa nyirizina cy’amatora gitangire tariki ya 04/08/2017, ibikorwa byo kwiyamamaza bikaba biteganyijwe kurangira tariki 02/08/2017.

Gihundwe ni umwe mu mirenge 18 igize Akarere ka Rusizi kangana na kilometero kare 941, gatuwe n’abaturage bagera ku 430,068.

Hakizimana Elias/Panorama-Rusizi

Abanyarusizi bazindukiye kwakira umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame (Photo/Igihe)

Ababyeyi bazanye inkoongooro nk’ikimenyetso cy’uko Paul Kagame yabakamiye (Photo/Igihe)

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities