Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Rwamagana: Dasso yubakiye uwacitse ku icumu rya Jenoside

Polisi n'abaturage bateye ingabo mu bitugu DASSO yubakiye utishoboye wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Panorama

Abakozi b’urwego rw’umutekano rwa Dasso bakoze umuganda wo kubaka inzu y’umuturage utishoboye wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Mu gitondo cyo ku wa kabiri tariki ya 13 Werurwe 2018, abakozi b’urwego rw’umutekano rwa Dasso bakorera ku biro by’Akarere ka Rwamagana ndetse n’abakorera ku mirenge yose igize aka karere, bazindukiye mu muganda wihariye wo kubakira Batamuriza Denyse.

Uyu akaba ari umuturage utishoboye wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ntiyagiraga aho aba, kuko yakodesherezwaga n’ubuyobozi bw’umurenge wa Musha, nyuma y’uko akazu yabagamo gasenyukiye.

Si ibi gusa kuko aba ba Dasso banubakiye ubwiherero ingo zitabugiraga, bakora uturima tw’igikoni ndetse banarwanya kirabiranya mu rutoki.

Abaturage baganiriye n’itangazamakuru bose bashimye iki gikorwa cyakozwe n’aba ba Dasso kuko cyerekana uburyo bakunda igihugu ndetse bakita ku buzima bw’abagituye.

Batamuriza Denyse wubakiwe inzu, yagize ati: “Aba ni Imana ibakoresha kandi ubuyobozi bwumvira Imana buba ari bwiza.”

Umusaza witwa Nsekanabo Jean Damascene we yavuze ko ibi byatumye ahindura uko yafataga Dasso kuko ngo yari azi ko ari abashinzwe gufata abakoze ibyaha gusa, ariko noneho yabonye ko nyuma y’umutekano banaharanira n’imibereho myiza y’abaturage.

Baguma K. Willy uhuza ibikorwa bya Dasso mu karere ka Rwamagana avuga ko Dasso nk’abanyarwanda bose mu gihugu, ikibazo cyose kiba kibareba kuko n’ubundi badashinzwe umutekano gusa, ahubwo n’ibikorwa by’amajyambere ndetse n’imibereho myiza y’abaturage nabyo babigiramo uruhare.

Bwana Baguma yakomeje avuga ko ibikorwa nk’ibi bizakomeza igihe cyose, mu rwego rwo kugira uruhare mu gukemura ibibazo by’abaturage.

Dasso bitabiriye umuganda wo kubakira utishoboye.

N’ubwo bari bambaye umwenda w’akazi ntibatinye guterura icyondo.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities