Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

U Rwanda n’u Bwongereza mu rukiko: Harasabwa arenga miliyoni 100 z’amapawundi

Jackson Kwizera

Kuri uyu wa Gatatu, u Rwanda n’u Bwongereza byahuriye mu rukiko mpuzamahanga ruri i La Haye (The Hague), mu Buholandi, Leta y’u Rwanda ishaka ko yakwishyurwa arenga miliyoni 100 z’amapawundi (€116m) ivuga ko u Bwongereza bubarimo ku bw’amasezerano yo kwakira abimukura yahagaritswe. Hajemo ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Abahagarariye ibihugu byombi bahuriye mu rukiko rushinzwe gukemura amakimbirane ashingiye ku masezerano hagati y’ibihugu (Permanent Court of Arbitration – PCA) rwashizweho 1889 rugamije gukemura amakimbirane hagati y’ibihugu.

Yagize ati: “u Rwanda rwicujije ko byabaye ngombwa ko hatangizwa ubu bukemurampaka. Igihe cyose, u Rwanda rwabonye ko rugomba gusohoza inshingano zarwo mu rwego rwa MEDP mu muco w’ubwunzi n’ubufatanye byaranze imikoranire ku bijyanye n’abimukira binjira mu buryo bunyuranyije n’amategeko.”

Yashinje u Bwongereza kunanirwa kubahiriza amasezerano y’ingenzi. “Kunanirwa k’u Bwongereza kuri ibi bibazo byatumye u Rwanda nta yandi mahitamo rugira uretse kurengera uburenganzira bwarwo no gushaka amafaranga rwagombye kuba rwarahawe.”

Uru rubanza rw’ubukemurampaka rushingiye ku kutumvikana kuri MEDP, akaba ari amasezerano y’ibihugu byombi yashyiriweho gukemura ikibazo cy’abimukira binjira mu buryo bunyuranyije n’amategeko, hanatezwa imbere iterambere ry’ubukungu.

Ugirashebuja yashimangiye ko u Rwanda rwinjiye muri ubu bufatanye mu buryo bwa gicuti kandi runafata ingamba zifatika mu gusohoza inshingano zarwo.

Imwe mu ngingo z’ingenzi muri uru rubanza ni Ikigega cy’Iterambere ry’Ubukungu n’Ubusabane (Economic Transformation and Integration Fund – ETIF), cyashyiriweho gushyigikira iterambere ry’ubukungu ridaheza no kuvugurura imibereho y’impunzi n’abaturage bazakira abimukira mu Rwanda.

Minisitiri w’Ubutabera, Emmanuel Ugirashebuja, yagaragaje ko u Rwanda rwagombye no kuba rwarareze u Bwongereza mbere kugira ngo rwishyurwe amafaranga yarwo. Yongeraho ko u Bwongereza bwabanje guntsimbarara, bikaba aribyo byatumye u Rwanda nta yandi mahitamo rugira uretse kugana inkiko.

Abahagarariye u Bwongereza bavuze ko ikirego cy’u Rwanda gifite “inenge mu buryo bw’amategeko.” Bavuze ko u Rwanda ruzanywe n’uburakari nyuma y’aho London ihagarikiye inkunga yaruhaga kubera gushinjwa gushyigikira inyeshyamba za M23 muri DRC.

Mu 2022, uwari Minisitiri w’Intebe Boris Johnson yasinye amasezerano yo kohereza mu Rwanda abimukira binjira mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Icyo gitekerezo cyaje guhagarikwa n’Urukiko rw’Ikirenga rw’u Bwongereza rwavuze ko rinyuranyije n’amategeko. Ubwo Keir Starmer yajyaga ku butegetsi muri Nyakanga 2024, yahise atangaza ko ayo masezerano “apfuye kandi ashyinguwe.”

Kugeza ubu u Bwongereza bumaze kwishyura u Rwanda miliyoni 290 z’amapawundi (€336m), ariko Kigali ivuga ko hari andi mapawundi miliyoni 100 yagombaga kwishyurwa mu byiciro bibiri ataratangwa.

Uretse aya mafaranga y’amasezerano yahagaritswe, u Rwanda rurashaka n’andi,. Ku bw’amafaranga u Rwanda rwakoresheje rwakira impunzi zavuye muri DRC.

U Rwanda rwasabye abacamanza gutegeka u Bwongereza gusaba imbabazi mu buryo bugaragara ku bwo kwica amasezerano bitewe gusa n’impamvu za politiki zo mu gihugu imbere.

Phil Clark, Porofeseri muri Kaminuza ya SOAS i London, yavuze ko igihe u Rwanda rwatoreye kuregeramo u Bwongereza “cyateguwe neza.” Yavuze ko u Rwanda rushaka kwibutsa amahanga akomeje kurunenga kuri M23 ko rufite akamaro gakomeye mu bijyanye n’umutekano n’ikibazo cy’abimukira cyugarije u Bwongereza n’Ubumwe bw’u Burayi.

PCA iteganyijwe kumva imyanzuro y’u Bwongereza ku wa Kane, naho ku wa Gatanu impande zombi zihurize hamwe ibimenyetso. Umwanzuro w’urukiko ushobora gufata amezi menshi kugira ngo usohoke.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Ubucuruzi

Jackson Kwizera Mu muhango w’Ihererekanyabubasha mu buyobozi bukuru bw’urugaga rw’abikorera –PSF, ku wa 17 Werurwe 2026, Twagirumukiza François, Umuyobozi mushya, mu bukirwa biri muri...

Ubucuruzi

Jackson Kwizera Abanyarwanda bohereza ibicuruzwa hanze batangaje ibihombo batewe n’intambara ibera m Burasirazuba bwo hagati. Igihombo kinini kigaragara kuri Avoka aho 90% u Rwanda...

Ubuhinzi

Rene Anthere Rwanyange Abahinzi b’ibigori mu Ntara y’Iburasirazuba, by’umwihariko, mu turere twa Kayonza na Rwamagana, beretswe imbuto z’ibigori zigezweho kandi zera vuba, zikanahangana n’imihindagurikire...

Amakuru

Akagari ka Nzove kari mu Murenge wa Kanyinya, mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali. Ni kamwe mu duce dukunze kuvugwaho imiterere idasanzwe...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities