Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

U Rwanda ruramagana ibirego bya UNCHR ku bimukira n’abasaba ubuhungiro

Guverinoma y’u Rwanda yamaganye ibirego by’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, UNCHR, birushinja gufata nabi abimukira n’abasaba ubuhungiro kuko bidafite ishingiro.

U Rwanda ruvuga ko UNHCR yakagombye kurushaho kwita ku burenganzira bw’impunzi aho kurwanya umuhate w’u Rwanda wo kuzakirana ubwuzu.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma ku wa Kabiri tariki ya 11 Kamena 2024, rivuga ko bitumvikana uburyo UNCHR ibeshyera u Rwanda ko rufata nabi impunzi igamije kurwanya umugambi wo kwakira impunzi n’abimukira baturutse mu Bwongereza nyamara kandi ku rundi ruhande inakomeje gukorana n’u Rwanda mu kwakira abaturutse muri Libya.

Rigira riti “UNCHR irabeshya. Uyu muryango usa nk’ushaka kwerekana ibirego bihimbano mu nkiko z’u Bwongereza ku bijyanye n’uko u Rwanda rufata abasaba ubuhunzi, mu gihe ukomeje gufatanya natwe kuzana abimukira b’abanyafurika bava muri Libya kugira ngo babone umutekano mu Rwanda binyuze mu kigo kinyurwamo by’igihe gito.”

U Rwanda rwagaragaje ni uko uwo muryango warureze ko rwanze kwakira itsinda ry’abarundi batanigeze basaba ubuhungiro nyamara byaragaragaye ko binjiye mu Rwanda barenze ku mategeko agenga abinjira n’abasohoka.

Itangazo rikagira riti “Ikindi kintu kidasobanutse barega u Rwanda ngo ni uko rwanze guha ubuhungiro itsinda ry’Abarundi mu by’ukuri ritigeze risaba ubuhungiro ahubwo bagasanga barenze ku mategeko y’abinjira mu Rwanda. Ibi birasekeje cyane iyo urebye ko u Rwanda rutanga ubuhungiro ku bihumbi by’abaturanyi bacu b’Abarundi bahungiye mu Rwanda bashaka umutekano mu gihugu cyacu.”

Yolande Makolo, Umuvugizi wa Guverinoma
1 Comment

1 Comment

  1. malebo

    June 13, 2024 at 11:18

    U Rwanda ni super power niyo mpamvu rufite abanzi benshi, ubu se koko iyi dosiye y’ abimukira ko mbona ibavugisha byinshi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Ku itariki ya 19 Mutarama, 2026 Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze umwarimu muri Kaminuza akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abana b’abakobwa abashukisha amafaranga ndetse...

Amakuru

Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva avuga ko umuhati uri mu guteza imbere ireme ry’urwego rw’ubuzima ari uwo gushima. Yabigarutseho kuri iki Cyumweru ubwo yagezaga...

Amakuru

Madamu Jeannette Kagame yari Umushyitsi mukuru mu muhango wo guha impamyabumenyi abanyeshuri barangije amasomo muri Kaminuza ya UGHA. Ni abanyeshuri 78 barangije amasomo y’ubuvuzi....

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities