Itangazo ryatanzwe na Polisi y’igihugu kuri uyu wa Kabiri tariki ya 8 Kanama 2017, rigaragaza akababaro Polisi y’u Rwanda yatewe n’urupfu rwa ofisiye wayo wari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrika.
Iryo tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege rigira riti “Polisi y’u Rwanda ibabajwe no gutangaza urupfu rw’umupolisi wayo, wari mu bagize umutwe w’abapolisi boherejwe mu butumwa bw’amahoro bwa Loni mu gihugu cya Centrafrika (MINUSCA).
Uwitabye Imana ni Superintendent Emmanuel Musabe, bikekwa ko yirashe agapfa ku gica munsi cyo ku wa 3 Kanama 2017.
Polisi y’u Rwanda, MINUSCA n’izindi nzego bireba muri Centrafrika batangije iperereza rigamije kugaragaza ukuri ku byabaye, imvano y’ibi byago ndetse no gufata ingamba zikwiye kuri iki kibazo.
Umuryango we wahise umenyeshwa.”
Panorama













































































































































































