Raoul Nshungu
Niyokwizerwa Jean Bosco uzwi nka Niyo Bosco, ku izina ry’ubuhanzi, ari mu gahinda ko gupfusha umubyeyi we (Se umubyara).
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane,tariki ya 24 Mata 2025, ku mbugankoranyambaga z’uyu muhanzi yashyize ho ifoto ari kumwe na se watabarutse agira Ati “Ruhukira mu mahoro data,Umunsi umwe w’akababaro, ni muremure kurusha umwaka w’ibyishimo.”
Mu bafashe mu mugongo uyu muhanzi bafite amazina azwi mu myidagaduro yo mu Rwanda, barimo umunyamakuru akaba n’Umu-Dj Phil Peter, wagize ati “Ihangane muvandimwe.”
Murindahabi Irene uzwi nka M. Irene wigeze gukorana n’uyu muhanzi Niyo Bosco, na we yamwihanganishije. M. Irene yagize ati “Yari umugabo mwiza [avuga umubyeyi wa Niyo Bosco] Komera Niyo Bosco.”
Niyo Bosco yamyekanye mu ndirimbo zitandukanye,akaba azwi ho kuba ari umuhanga mu gucuranga, Kuririmba ndetse no kwandika indirimbo kuko usibye ize yandikira n’abandi bahanzi.













































































































































































