Muri Kaminuza ya Dar Es Salaam muri Tanzania, ku wa 18 Ukuboza 2017, hasojwe inama mpuzamahanga yahuje ibihugu cumi na bitanu birimo Amerika, u Bushinwa, u Buyapani, u Budage, Koreya y’Epfo, u Buholandi, u Butaliyani, u Rwanda, Ghana, Uganda, Kenya, Zimbabwe, Namibia, Burundi na Tanzania.
Iyi nama yitabiriwe n’abanyeshuri, abarimu, abashakashatsi n’impuguke zitandukanye kugira ngo bafate ingamba zo guteza imbere ururimi rw’igiswahili ku Isi yose uhereye mu karere, nk’uko gikoreshwa ku maradiyo menshi mpuzamahanga, za Kaminuza zitandukanye muri Afurika, Aziya, u Burayi na Amerika.
Umunyarwanda Prof. Pacifique Malonga, umushakashatsi mu by’indimi uzwiho kwitanga, akorera ubushake mu guteza imbere igiswahili, witabiriye iyi nama, mu kiganiro na Panorama, agira ati “Harageze ko abanyarwanda bose bamenya Igiswahili. Hakorwe iki?”
Panorama













































































































































































