Panorama Sports
Amavubi, yatangaje 31 bazavamo 26 bazifashishwa mu mikino ya FIFA Series 2026 izaba muri uku kwezi kwa Werurwe 2026. Ni urutonde rutabonetsemo umunyezamu wa Rayon Sports, Kwizera Olivier ukomeje kugarukwaho bigakurura impaka.
Izi mpaka zatumye Perezida wa FERWAFA ndetse n’abatoza b’Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru bakurikirana umukino wa Shampiyona Rayon Sports yakiriyemo Al-Merrikh SC, umukino ukarangira ari 0-0.
Uru rutonde rwatangajwe ku wa Mbere mu kiganiro n’itangazamakuru cyitabiriwe na Perezida wa FERWAFA ndetse n’umutoza mushya w’Amavubi, Stephen Constantine.
Eric Nshimiyimana wungirije Constantine, yasobanuye ko FIFA yasabye ko hahamagarwa abakinnyi 55, u Rwanda ruhitamo guhamagara 31 gusa, bazavamo 26 bazitabira irushanwa.
Mu banyezamu, hatoranyijwe Ntwari Fiacre, Niyongira Patience, Bigirimana Hugo na Hakizimana Adolphe mugihe Olivierr wagarutseho ni tangaza makuru impamvu atahamagawe perezida wa FERWAFA yavuze ko avugana na technical team nawe bakamuhamagara bakamuha amahirwe na coach amurebe, nubwo yongeyeho ko atafatira ibyemezo umutoza ariko cyangwa amuhitiremo nawe yahamagarwa agasanga abandi mu mwiherero.
Mu barinda izamu ni Mutsinzi Ange, Manzi Thierry, Kavita Phanuel, Nshimiyimana Yunusu, Imanishimwe Emmanuel, Niyomugabo Claude, Byiringiro Jean Gilbert na Uwumukiza Obed.
Hagati mu kibuga harimo Mugisha Bonheur, Bizimana Djihad, Samuel Gueulette, Muhire Kevin, Kalisa Sven, Ruboneka Jean Bosco, Mugisha Gilbert, Hakim Sahabo na Uwineza Rene.
Abatsinda ibitego ni Mickels Joy, Ndayishimiye Karl Matteo, Nshuti Innocent, Mickels Joy Lance, Biramahire Abeddy, Byiringiro Lague, Kwizera Jojea, Mickels Leroy Jacques, Kury Johan Marvin, Niyo David na Mugisha Gilbert.
Mu bahamagawe ku nshuro ya mbere harimo Bigirimana Hugo ukinira La Chaux-De-Fonds yo mu Busuwisi na Kalisa Sven ukinira FC Etzella Ettelbruck yo muri Luxembourg.
Hari kandi abavandimwe batatu bakomoka mu muryango umwe, ari bo Mickels Joy Lance, Mickels Leroy Jacques na Mickels Joy, bose bakinira amakipe yo muri Azerbaijan.
Amavubi azahurira muri iri rushanwa na Kenya, Estonia na Grenada. Biteganyijwe ko umukino wa mbere uzaba ku wa 27 Werurwe 2026 kuri Stade Amahoro.
Iyi mikino ya FIFA Series izaba ari amahirwe akomeye ku mutoza mushya Stephen Constantine yo kureba uko abakinnyi no kubaka ikipe izitwara neza mu marushanwa mpuzamahanga ari imbere.










































































































































































