Kwizera Maurice wavukanye impano idasanzwe mu bya tekinike n’ikoranabuhanga yahawe kwiga Amateka n’Ubuvanganzo, arasaba guhindurirwa ishami akiga ibijyanye n’impano ye y’ubuvumbuzi bushingiye ku Ikoranabuhanga.
Uyu musore w’imyaka 20 yatangiye kuvumbura ku myaka 15 ubwo yakoraga icyuma kiringaniza amajwi (mixer) yifashishije radiyo. Nyuma yakoze Generator itanga umuriro w’amashanyarazi n’imashini itsindagira umuhanda byombi bidakoresha mazutu cyangwa lisansi.
Ni umwana wa kabiri mu muryango w’amikoro aciriritse utuye mu mudugudu Bwishyura, Akagari ka Nyarusazi, Umurenge wa Bwishyura mu karere ka Karongi.
Ababyeyi bavuga ko kuva mu bwana bwe yari umwana ukunda gucokoza ibikoresho bw’ikoranabuhanga, radiyo, telepfone, amasaha n’ibindi.
Aganira n’Ikinyamakuru Panorama, yavuze ko mu gukora izi mashini yifashishije ibyuma n’itsinga akura mu bikoresho bishyaje nk’amaradiyo, telefoni n’ibindi.
Magingo aya yiga mu mwaka wa 5 w’amashuri yisumbuye mu ishami ry’Amateka, Ubumenyi bw’isi n’Ubuvanganzo (HGL). Ubuvumbuzi bwe bwataye icyirere cyo kububyaza umusaruro.
Ati “Kubera ko izi mashini nkora ziri eletronic ntabwo zisohora ibyotsi bihumanya ikirere. Iriya itsindagira nta myotsi isohora kimwe n’iriya generator”.
Ubuvumbuzi bwe bwahereye kuri mixer
Mixer ni icyuma gikoreshwa mu kwakira amajwi avuye muri micro kikifashishwa mu kuyaringaniza no kuyaha ingano ituma adasakuriza abateye amatwi uvuga.
Kwizera yakoze mixer na microphone yayo mu 2015, gusa icyo gihe kari gatoya umuntu yumva ari uko ashyize mu gutwi. Nyuma yakomeje gushaka uko yabinoza neza ubu, iyo yakoze ifite micro yakoze avugiramo ijwi rigasohokera mu nyakiramajwi ya radiyo.
Mu 2017 yakoze rukuruzi electronique yifashishije itsinga. Iyi rukuruzi afite insiga ahuza igaterura icyuma yakigeza aho ashaka kugishyira, akarekura insinga, icyuma kikabaho.
Ati “Mbonye ubushobozi nakora rukuruzi ifite imbaraga ku buryo yajya yifashishwa mu guterura ibyuma mu nganda”.

Mu 2019 yakoze imashini itsindagira umuhanda. Igitekerezo cyo gukora iyi mashini cyamujemo ubwo yari mu nzira avuye ku ishuri anyura ku mashini itsindagira umuhanda arayitegereza, abona ikintu gituma itsindagira ari uburyo bwa “Vibration”.
Ati “Mbonye iriya mashini ikoresha vibration, natangiye gushaka uko nakora vibration. Vibration nayikoresheje dynamo nshyiraho ibiro birutana kugira ngo ibashe gutsindagira mu gihe iraba irimo kwikaraga”.
Afite intego yo gukora izi mashini zikabyazwa umusaruro
Icyifuzo cya Kwizera, ni uko abonye ubushobozi bw’ibikoresho yakora izi mashini zigatangira gukoreshwa mu kazi ka buri munsi.
Ati “Icyo nsaba abashinzwe guteza imbere impano ni uko bampa amahugurwa n’ibikoresho ngatangira gukora imashini nini mpereye kuri izi sample, zigatangira kubyazwa umusaruro zikagirira n’igihugu akamaro”.
Muri iki gihe u Rwanda n’Isi muri rusange bahangayikishijwe n’imihindagurikire y’ibihe ituruka ku ihumana ry’ikirere. Kwizera avuga ko mu gihe yahabwa ubushobozi bw’ibikoresho izi mashini zidahumanya icyirere zahinduka igisubizo ku batuye Isi mu kugabanya ibyuka bihumanya icyirere.
Ati “Kugira ngo iriya mashini itsindagira umuhanda ikore nakeneye nka batiri ebiri cyangwa eshatu za volt 12, bitewe n’imbaraga zikenewe”.
Akomeza agira ati “Icyifuzo cyanjye ni uko nafashwa nkava muri section ndimo nkanjya muri section y’ibyo niyumvamo bijyanye n’impano yanjye”.
Nyiramariza Valérie, nyina wa Kwizera Maurice, yavuze ko uyu mwana ari umunyamurava kandi atajya agira ubute.
Ubumenyi bwe ntibugarukira gusa kuri tekinike kuko azi n’ikoranabuhanga. Nyina avuga ko yigeze gusigarana telefoni ya Kwizera, uwo munsi yirirwa ahamagarwa n’abazungu bashaka amahoteli agezweho i Karongi.
Ibi byatewe ni uko Kwizera yifashishije GPS ashyira kuri google izina rya hoteli ikomeye i Karongi, abakeneye hoteli zigezweho muri aka gace bajyaho bagasangaho nomero ya telefoni ya Kwizera Maurice. Uyu musore avuga ko iyo abo bazungu bamuhamagaye abahuza n’abakora muri iyo hoteli.
Ababyeyi bagerageje kumujyana kwiga tekinike babura ubushobozi
Nyina wa Kwizera avuga ko nabo babibonye ko uyu mwana wabo afite impano idasanzwe mu bya tekinike n’ikorabuhanga, ariko ngo bagerageje kumujyanwa mu mashuri abyigisha babura ubushobozi.
Ati “Nagiye muri ETO (IPRC Karongi) kumushakira ishuri, barambwira ngo nzajya nishyura ibihumbi ijana mu gihembwe birananira. Niko kumwohereza muri nine (9YBE). Ni umwana wa kabiri mu bana umunani. Ubwo rero ubushobozi bukabura, kuba wabona ibibatunga n’ibyo umurihira bikaba ikibazo”.
Kwizera Maurice bikekwa ko impano ye ayikomora kuri sekuru kuko na we yakundaga gukora ibikoresho by’ikoranabuhanga.
Ngoboka Sylvain













































































































































































