Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Urwanya ingoma iriho iyo urwanira ikazima utakiriho _Boniface Rucagu

Inyurabwenge igira iti “Urwanya ingoma iriho iyo urwanira ikazima utakiriho kandi iyo warwaniraga ntizakuzure”, yashimangiwe n’Inararibonye Boniface Rucagu mu mwaka wa 2010 muri Stade Ubworoherane i Musanze.

Aganira na Panorama, Rucagu yavuze ko iyi nteruro yayikoresheje bitewe n’uko yabonaga abantu benshi bajagaraye ndetse bagitsimbaraye ku kibi, banga kuyoboka ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi ku bw’impamvu z’ubuhezanguni.

Ati “Nari nzi neza cyane aho tuvuye, kuko nabonaga itandukaniro rinini cyane hagati y’ubutegetsi bwabayeho mbere ya 1994. Niyo mpamvu n’ubu mbwira abantu kuyoboka gahunda y’imiyoborere myiza ya Perezida Paul Kagame irangwa no guha serivise nziza abagenerwabikorwa aribo baturage…”

Mu kiganiro twagiranye na Rucagu twagarutse ku nkuru yavugaga ko agiye guhunga igihugu mu 2010, aha yagize ati “Umuntu ahunga ikimuhungabanya ntabwo ahunga ikimuhumuriza. Ese mwa bantu mwe ni nde udakunda gufatwa neza? Gushyirwa mu gutuza cya se?”

Akomeza agira ati “Abo bavugaga rero ko ngiye guhunga icyo gihe wasanga ari bo bahunze disi! Niyo mpamvu nkunze kubwira abantu kenshi y’uko intore nyayo ntihubuka, ahubwo irashishoza, ikamakaza umuco w’urukundo, ubupfura n’ubworoherane.”

Rucagu akomeza kandi avuga ko abantu benshi batazi ibanga ryo kuyobora. Ati “Reka nze mbabwire, umuntu wese akunda kubahwa nk’uko umwana w’uruhinja akunda kwitabwaho; ni na ko umuturage yifuza umuyobozi umwitaho, umwumva… Iyo ubuyobozi bwujuje ibyo, uko byagenda kose ntabwo umuturage yabuvaho n’iyo butewe abaturage barabwitangira.”

Yakomeje avuga ko iyo ubuyobozi ari bwiza kandi bukorera inyungu z’abaturage, igihembo kirabagarukira bakabona agaciro, maze bakiyumvamo kuba nyir’ubwite ntibabe abacanshuro.

Boniface Rucangu ni iraribonye mu mateka ya politike y’u Rwanda, kuko yakoze kuva ku ngoma ya Kayibanda kugeza ubu; akaba abarizwa mu rwego ngishwanama rw’inararibonye.

Akunze kubwira bamwe bakunda kuvuga ngo “Rucagu ndahakirizwaaaa”, ariko ababivuga ni uko batazi igisobanuro cy’amagambo njye “MPATSWE N’UMUGABO”; ati “Uwo mugabo mvuze mwese muramuzi”.

Gaston Rwaka

2 Comments

2 Comments

  1. Iriza Grace

    October 13, 2022 at 04:42

    Inararibonye kabisa ndabyemeye, uyu musaza yarebeye kure aburira abanyarwanda kuyoboka ababyemeye babayeho neza abanangiye imitima bamwe barahunze abandi barandavuye

  2. Claude Ineza

    October 13, 2022 at 04:40

    Nyamara Rucagu ni umusaza ukomeye kuko yabonye byinshi azi icyo gukora nicyo kureka uwashaka yamukuriza azi gutandukanye inyungu ze n’ iz’ igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Mu Rwanda hatangiye Igikombe cya Afurika cya Handball 2026 mu bagabo, bitangira ikipe y’u Rwanda itsinda iya Zambia ibitego 30-19 mu mukino wabereye muri...

Amakuru

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Régis Rugemanshuro, yemeza ko umwaka wa 2025 usize umutungo wayo wikubye kabiri mu myaka itanu ishize ubu ukaba ari Miliyari...

Amakuru

Itsinda ry’abahanga mu bwubatsi mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) bafatanyije na bagenzi babo bo muri Jamaica  (JDF) mu mirimo  yo gusana ibyangijwe n’ibiza mu...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities