Vanessa Bahati, Umunyarwandakazi w’imyaka 27, yashinze irerero ry’abana bafite ubumuga bwo kutabona, yise Jordan Foundation.
Bahati avuga ko yazanye igitekerezo cyo kwita ku bana bafite ubumuga bwo kutabona, kuko umwana we wa kane mu bo yabyaye, yavukanye icyo kibazo.
Yegereye inzego za Leta zimufasha kubona abana bafite ubumuga bwo kutabona, atoranyamo abagera kuri makumyabiri, ashyiramo n’uwe Jordan ari nawe yitiriye ikigo Jordan Foundation.
Abo bana yahisemo kubafashiriza iwe mu rugo, akoresheje ubushobozi bwe, nyuma yashatse abamutera ingabo mu bitugu muri urwo rugendo.
Vanessa Bahati afite icyerekezo cyo kwagura ibikorwa bye ubwo azaba yabonye ubushobozi, akongera umubare w’abana yakira, akabubakira amashuri akabaha n’ibindi byose bakeneye mu buzima.
Isoko y’inkuru: BBC













































































































































































