Akagari ka Nzove kari mu Murenge wa Kanyinya, mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, ni kamwe mu duce dukunze kuvugwaho imiterere idasanzwe ugereranyije n’aho gaherereye mu murwa mukuru w’Igihugu. Nubwo kari mu mujyi, hari abavuga ko ubuzima buhabera busa n’ubw’icyaro cyangwa ahantu hataragerwaho n’iterambere rihagije.
Iyo ugeze muri aka gace, uhita ubona ibikorwa bitandukanye byerekana imbogamizi abaturage bahura na zo, dore ko hari aho usanga abantu bamesera imyenda ku muhanda hafi y’umugezi wa Nyabugogo, bakayanika ku nkengero zawo, ibintu bitamenyerewe cyane nk’agace kari mu mujyi wa Kigali.
Aha hantu kandi hakunze kugaragara utubari twinshi dukora amasaha yose, ndetse hari aho bavuga ko hagurishwa inzoga zitujuje ubuziranenge. Bamwe mu baturage bavuga ko ibi bikorwa bigira ingaruka ku mibereho y’abatuye muri aka gace, cyane cyane ku rubyiruko.
Abaturage batuye muri aka gace bagaragaza ko bameze nk’abatuye muyindi Isi, nk’uko Bizimungu Emmanuel aganira na Ukweli Times yabigaragaje,
Yagize ati: “Aha ni mu iyindi Isi, ubuse wowe uko ubireba wavuga ngo aha ni muri Kigali koko reba uko hameze? Abarara bose niho babarizwa noneho injira mu bwiherero bw’utwo tubari uri kureba aho wirebere uko hameze.”
Undi akomeza avuga ko ibiba byose babibona utyo, byongeye kandi ngo ubujura bwateye imbere muri aka gace, gusa ntibyagakwiye kuba bimeze utyo nk’abantu batuye mu mugi wa Kigali.
Ati: “Natwe twarumiwe wagira ngo si i Kigali, none se koko muri Nyarugenge nk’Umurwa mukuru wa Kigali hari ahandi hantu wari wabona hateye uku? Anika akantu se gato ugasige hanze nk’iminota ibiri urebe ko ugaruka ukahagasanga?”
Byongeye kandi bamwe mubahatuye bavuga ko bagendeye kubikorwa bikorerwa muri aka gace ndetse n’uko gateye, ngo katakabaye gatuwemo bityo ko bagashakiwe ahandi ho gutura hagashirwa ibindi bikorwa nk’uko Philbert Twagirumukiza abigarukaho.
Yagize ati: “Nge mbona ibibazo biri aha byakemuka ari uko Leta uguriye abahatuye noneho ikahashyira nk’ibindi bikorwa remezo kubera ko no kubona umuntu ufite ubwiherero aha bwujuje ibisabwa biba ari amahirwe.”
Uretse ibyo kandi, hari n’ibibazo bijyanye n’abana bamwe batajya ku ishuri uko bikwiye, ahubwo bagasangwa bazenguruka muri ako gace mu masaha y’amasomo, ibituma bamwe mu batuye aho bagaragaza impungenge ku hazaza h’urubyiruko rwaho.
Nanone kandi ibyokezo by’inyama, cyane cyane iz’ingurube, biboneka muri aka gace abaturage bavuga ko hari aho bikorwa mu buryo budakurikije amabwiriza y’isuku n’isukura, bigatuma abantu bibaza niba byujuje ibisabwa.
Bamwe mu baganiriye n’itangazamakuru bavuga ko imiterere y’aka gace ituma umuntu atahita yemera ko ari mu Mujyi wa Kigali.
Bati: “Iyo urebye uko aha hameze, wagira ngo si mu murwa mukuru. Hari ibintu byinshi bikwiye kunozwa kugira ngo ubuzima bw’abahatuye burusheho kuba bwiza.”
Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, twagerageje kuvugisha ubuyobozi bw’umugi wa Kigali ariko ntibyakunda, tukaba tugikomeje gushaka uko twabavugisha ngo haboneke umuti urambye w’iki kibazo.

Nzove iherereye mu mugi wa kigali iteye ukwayo wagirango si mu murwa







































































































































































