Ku makuru yatanzwe n’abaturage batuye mu murenge wa Rugarama, mu kagari ka Gafumba, Polisi ikorera mu karere ka Burera yafatiye mu rugo rwa Munyazirinda Emmanuel, imifuka umunani y’inzoga zitemewe n’amategeko zizwi ku izina rya Blue Sky.
Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana, avuga ko mu gitondo cyo ku wa 20 Kanama 2018, ari bwo bakoze umukwabo ugamije gufata Munyazirinda ukekwaho gukwirakwiza ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe hirya no hino mu gihugu.
Yagize ati “Turashimira abaturage ku makuru meza bahaye Polisi, ikabasha gufatira mu rugo rwa Munyazirinda inzoga zitemewe, zitarakwirakwira hirya no hino ngo zangize ubuzima bw’abaturage.”
CIP Twizeyimana akomeza avuga ko uyu wafashwe asanzwe akora ibikorwa byo gutwaza imizigo abatunda izi nzoga bazikuye mu bihugu by’abaturanyi.
Yagize ati “abaturage banatanze amakuru ko murugo rw’uyu mugabo ariho abacuruzi barunda ibiyobyabwenge n’inzoga Zitemewe bakaza kubipakira mw’ijoro.”
CIP Twizeyimana yaboneyeho gusaba abaturage kwitandukanya n’ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe, kuko bitera uwabikoresheje kwishora mu byaha
Yagize ati “Ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe biri ku isonga mu bihungabanya umutekano, kuko bitera ubikoresha kwishora mu byaha bitandukanye birimo urugomo, amakimbirane yo mu ngo ndetse n’ihohoterwa. Inzego zitandukanye zikaba zarahagurukiye kubirwanya hagamije kubungabunga umutekano no kurengera ubuzima bw’abaturage.”
CIP Twizeyimana asoza asaba abaturage kurushaho kuba maso bakarwanya abakomeje kwinjiza ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe mu gihugu.
Yagize ati “Agace dutuyemo gafatwa nk’inzira y’injiza ibiyobyabwenge cyangwa inzoga zitemewe mugihugu bituruka mubihugu by’abaturanyi uruhare rwa buri wese rurakenewe mu kurwanya ibiyobyabwenge hatangwa amakuru y’aho bigaragaye.”
Amabwiriza y’urwego rw’Igihugu rushinzwe ubuziranenge ateganya ko umuntu wese ufatanywe inzoga zitemewe zangirizwa muruhame agacibwa amande agenwa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, mu gihe ufatanywe ibiyobyabwenge birimo urumogi n’ibindi akurikiranwa n’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda nkunko ingingo ya 594 mugitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ibiteganya.
Panorama
