Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ibidukikije

Hatangajwe igihe umuhango wo Kwita izina uzabera

Panorama

Babinyujije kuri X, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rwatangaje ko ibirori by’Umuhango wo Kwita Izina abana b’Ingagi bizaba tariki 5 Nzeri 2025.

Ibi birori bisanzwe bibera mu Karere ka Musanze, aho umuntu yakwita ku birenge by’ibirunga, byagombaga kuba byarabaye umwaka ushize, biza gusubikwa kubera Icyorezo cya Marburg.

Kuva mu 2005, Leta y’u Rwanda yashyizeho igikorwa cyo umuhango wo Kwita Izina abana b’Ingagi, gihoraho, kiba mu rwego rwo kwita ku rusobe rw’ibinyabuzima muri rusange, kubungabunga ingagi by’umwihariko, gushimira abazitaho mu buzima bwa buri munsi no kwishimira iterambere ryazo ku baturiye icyanya cy’aho zituye. Kuva iki gikorwa cyatangira, hashize imyaka 19, ingagi zigera kuri 352 zahawe amazina binyuze muri gahunda ya Kwita Izina.

Mu 2023, ubwo habaga ibirori byo Kwita Izina ku nshuro ya 19, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, rwatangaje ko ibyo ku nshuro ya 20 bizaba ari umwihariko kuko abagize uruhare mu gutanga amazina mu myaka yose yatambutse bazatumirwa bose.

Nk’uko RBA ibigarukaho, Raporo y’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) y’umwaka wa 2024 ku ishusho y’ishoramari, ubukerarugendo, ibyoherezwa mu mahanga, ndetse n’ubundi bucuruzi, igaragaza ko Ubukerarugendo bwinjirije u Rwanda miliyoni 647 z’amadorali, izamuka rya 4.3% ugereranyije n’umwaka wabanje. Ubukerarugendo bushingiye ku ngagi bwabigizemo uruhare ku kigero cya 27%.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Muri iki cyumweru, Komite ishinzwe Politiki y’Ifaranga (MPC) iraterana kugira ngo isuzume imiterere y’ubukungu bw’imbere mu gihugu n’ubw’isi muri rusange. Izanafata umwanzuro ku gipimo...

Ubucuruzi

Rene Anthere Rwanyange Ubucuruzi hagati y’u Bushinwa na Afurika umwaka ushize bwageze ku mari yo hejuru butigeze bugeraho mbere, gusa buracyohereza muri Afurika hafi...

Amakuru

Pariki y’Igihigu y’Akagera yatangaje ko mu mwaka wa 2025 yinjirije u Rwanda, asaga miliyari 7,2 z’amafaranga y’u Rwanda (Miliyoni $5,06 ) avuye mu bikorwa...

Amakuru

Panorama Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, na mugenzi we wa Angola, João Lourenço, barasaba ko hatangizwa byihutirwa uburyo bwo kugenzura...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities