Bamwe mu baturage b’Akarere ka Nyabihu, bahangayikishijwe n’amashyamba yabo akomeje kwangizwa. Batunga agatoki inganda eshatu zikamura amababi y’inturusu ziyabyaza amavuta, zikorera muri ako karere.
Abaturage barebwa n’icyo kibazo, cyane cyane, ni abo mu Mirenge ine izo nganda zikoreramo, ari yo Rurembo, Rambura, Jomba na Mulinga. Bemeza ko kuva izo nganda zigeze muri ako gace bari amashyamba yabo yatangiye kwangizwa, kuko amababi y’inturusu yahindutse imari ikomeye muri ako gace.
Nk’uko abaturage babitangarije Kigali Today dukesha iyi nkuru, amashyamba akomeje kwangizwa ari ku buso burenga hegitari eshanu, bakaba bibaza uko bazabaho mu minsi iri imbere.
Umuturage wo mu Murenge wa Jomba, avuga ko izo nganda zigurira abaturage amababi y’inturusu, bigatera bamwe biganjemo abana kubigira ubucuruzi, kugeza ubwo birara mu mashyamba yabo bakayonona.
Agira ati “Tukimara kubona ko abiganjemo abana bakomeje kujya birara mu mashyamba yacu bakayangiza, twegereye ba nyir’inganda tubabwira icyo kibazo, batubwira ko nta kintu babikoraho, badusaba gushyiraho abarinzi barinda amashyamba yacu, tukavuga tuti ‘ese turashyira abarinzi mu mashyamba bishoboke, bahembwe nande?”
Arongera ati “Njye nasanze umwana mu giti hejuru mu bushorishori agikonga, ambonye antera ubwoba ati, niba utagiye ngiye gusimbuka, ukagenda kugira ngo amahoro ahinde kuko ashobora gupfa bakagufunga. Twigeze gufata bamwe tubajyana kuri Polisi, komanda aravuga ngo ntabwo aburanisha ibishagari, twararize turihanagura”.
Uwo muturage avuga ko uburyo ayo mashyamba ari kwangiza, bigira ingaruka zo kuma kw’ibiti bimwe na bimwe bavuna imitwe.
Agira ati “Igiti barakigonda kikagera hasi bakagica umutwe, urumva nta gikurikiraho uretse kuma, ishyamba ryanjye bararikokoye bararirangiza, nigeze kubwira abantu nti, ni muze murebe uburyo ishyamba ryanjye ryangijwe barumirwa, ubu byarandenze, amababi aba akenewe mu ruganda ngo ni ayo ku mitwe y’igiti”.
Mugenzi we wo mu Murenge wa Rurembo ati “Twakoze imishinga dutera ibiti, mu gihe bitangiye gukura ngo bitubyarire inyungu, bazana inganda ziteka amababi y’inturusu zikayakamura, nta giti cyongeye gukura muri aka gace, baraza bakurira bakabikonda barangiza bakabica n’imitwe igiti kikuma”.
Arongera ati “Ntaho tutabigejeje, ariko twabuze kivugira, abana bamwe batiga nibo bakokora ibiti byacu bakajya kugurisha abo banyenganda, rwose turasaba ko ibyo bihagarara, ubu abana bari mu biruhuko ho birarenze”.
Akomeza agira ati “Ishyamba ryanjye ni igice cya hegitari, nta giti kizima wabonamo, biraduhombya cyane kuko niba narakoze umushinga wo gutera ishyamba abantu bakaryangiza ku nyungu zabo, urumva ni ikibazo”.
Undi muturage ati “Abo banyenganda baratuzonze, mu Murenge wa Jomba aho ntuye, inganda zatumazeho amashyamba, baraza bakarikokora wageramo ukibaza niba ari ishyamba bikakuyobera, ariko ikibazo gihari n’uko ubuyobozi usanga busa naho bitabureba, kuko iyo utatse ntabwo bakumva”.
Arongera ati “Nasanze banyangirije ishyamba mbigeza ku mukozi ushinzwe amashyamba mu Murenge, ati, muzadufatire umwe mumutuzanire tumuhane by’intangarugero, mu minsi ibiri dufata umusore tumujyanyeyo, bati, tugiye gukora raporo, bahita bamurekura arataha”.
Abo baturage baravuga ko batagambiriye gufungisha izo nganda, gusa bakavuga ko uburenganzira bwabo ku mashyamba yabo nabwo bukwiye kubahirizwa, inganda zigakora ariko n’amashyamba yabo akabungabungwa, dore ko n’ayo mavuta bavuga ko nta kintu abamariye, kuko batamenya icyo akora n’aho agurishirizwa.
Ba nyiri inganda babivugaho iki?
Nyuma y’uko abaturage bagaragaje ikibazo cyabo, Kigali Today yaganiriye n’umwe mu bahagarariye izo nganda witwa Manizabayo Innocent, avuga ko ayo makuru abaturage bavuga atari ukuri.
Agira ati “Ibyo abo baturage bavuga ntabwo aribyo, twe tugura amashagari y’abantu batemye ibiti, tukagura n’amashyamba ayo dusaruye amababi akaba ariyo dukoresha, ubwo rero hari abantu bigize abantu utamenya, bakora ibintu by’imitwe”.
Abajijwe ku bimenyetso abaturage bagaragaza byerekana ko amashyamba yabo yangizwa, yagize ati “Ubwiwe n’iki ko ataribo babyikorera bakiyangiriza, hari umuntu bafashe baramugaragaza bati, ng’uyu akavuga ko twamwohereje?, wabwirwa n’iki ko abantu bo muri iki gihe bakora ibintu utamenya, ko ashobora kugenda akiyangiriza ngo akunde aguharabike, urumva umuntu yatinyuka agakora bizinesi yo kwangiriza abaturage?”
Manizabayo yavuze ko bamwe mu baturage bari gukoreshwa kugira ngo bahagarikishe iyo bizinesi, asaba abo baturage kunyura mu nzego z’ubuyobozi.
Agira ati “Bamwe mu baturage barakoreshwa ngo basebye ibyo abantu bakora, twe tugurira abantu bakuru ntabwo tugurira abana, n’ubu ngiye gupakurura imodoka y’ahantu twaguze amashagara, naho ibyo ni ababiri inyuma bagenda bagafata abantu bakabagurira inzagwa, barangiza bakagenda baharabika bizinesi z’abantu”.
Icyo ubuyobozi bw’Akarere buvuga kuri icyo kibazo
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu buremeza ko buzi izo nganda zikora umushongi mu mababi y’inturusu, gusa ngo ntabwo bwari buzi iyo mikorere mibi yo kwangiza amashyamba y’abaturage.
Ubuyobozi buvuga ko bugiye gukurikirana icyo kibazo, nibusanga ibyo abaturage bavuga ari ukuri, izo nganda zifatirwe ibyemezo, nk’uko Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Habanabakize Jean Claude abitangaza.
Agira ati “Iki kibazo cy’imikorere imeze ityo, cyo ntabwo tukizi ariko icyo tuzi n’uko izo nganda zikamura inturusu zigakoramo umushongi ziriho, harabaho gukurikirana ibijyanye n’imikorere byabo”.
Arongera ati “Turumva ko iyo mikorere niba koko ari ukuri, ntabwo ihwitse nta n’ubwo byemewe na gato, tugiye kubikurikirana kugira ngo mu by’ukuri ababirimo ababikora gutyo bahanwe nk’uko amategeko abiteganya, turabikurikirana kandi biraza gukemuka niba biriho koko”.
Panorama