Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, yakiriye itsinda ry’abaganga 128 baturutse mu Rwanda bari muri gahunda y’amahugurwa agamije kubongerera ubumenyi mu buvuzi bw’inzobere, mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ubufatanye hagati y’ibihugu byombi mu rwego rw’ubuzima.
Uyu muhango wabaye ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 24 Gicurasi 2026, aho aba baganga bari kumwe n’abandi barenga 400 baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika bari gukurikira ayo mahugurwa muri Ethiopia.
Abinyujije ku rubuga rwa X, Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed yagize ati: “Uyu mugoroba nasangiye n’abaganga 128 b’Abanyarwanda bari mu mahugurwa yo kuba inzobere hano muri Ethiopia, hamwe na bagenzi babo 400 bavuye hirya no hino muri Afurika.”
Muri iyo gahunda, abaganga b’Abanyarwanda bari baherekejwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia, Amb. Charles Karamba.
Ambasade y’u Rwanda muri Ethiopia yatangaje ko iki gikorwa cyerekana urwego rwiza rw’umubano n’ubufatanye buri hagati y’u Rwanda na Ethiopia, cyane cyane mu rwego rw’ubuzima n’ubuvuzi.
Yakomeje ivuga ko aya mahugurwa azagira uruhare rukomeye mu gushyigikira gahunda y’u Rwanda yo kongera umubare w’abaganga b’inzobere, hagamijwe kuzamura ireme rya serivisi z’ubuzima mu gihugu.
Iri tsinda ry’abaganga ryageze muri Ethiopia muri Mata 2026, aho rikomeje amasomo mu nzego zitandukanye z’ubuvuzi bwihariye. Ni ku nshuro ya gatatu u Rwanda rwohereje abaganga muri Ethiopia muri iyi gahunda yo kongerera ubushobozi abakora mu rwego rw’ubuzima.
Gahunda yo kohereza abaganga mu mahugurwa yo hanze iri mu murongo wa gahunda ya Leta y’u Rwanda yo kuvugurura urwego rw’ubuzima izwi nka Rwanda’s 4×4 Reform, igamije kongera abaganga b’inzobere bafite ubumenyi bugezweho.
Ubufatanye hagati y’u Rwanda na Ethiopia mu rwego rw’ubuzima bumaze imyaka myinshi, aho bwashimangiwe cyane n’amasezerano atandukanye yasinywe hagati y’ibihugu byombi, harimo n’ayashyizweho umukono muri 2017 ubwo uwari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Hailemariam Desalegn, yagiriraga uruzinduko i Kigali.
Ibihugu byombi bikomeje kandi kugirana ubufatanye mu gusangira ubunararibonye ku mikorere ya gahunda z’ubuzima, harimo uburyo bwo gutanga ingengo y’imari hashingiwe ku musaruro uteganyijwe.
Muri gahunda ya NST2, u Rwanda rwihaye intego yo gukomeza kunoza serivisi z’ubuzima, aho ruteganya ko mu myaka ine iri imbere abaturage 1000 bazaba bitabwaho n’abaganga bane, bavuye ku muganga umwe bari basanganywe.

Abiy Ahmed Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia yakiriye itsinda ry’abanyarwanda b’abaganga 128 bari mu mahugurwa ajyanye n’ubuvuzi


















































































































































































