Umunyemari akaba n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Gates Foundation, Bill Gates, yashimye intambwe u Rwanda rumaze gutera mu gukoresha ikoranabuhanga mu rwego rw’ubuzima, nyuma yo gusura Ikigo Nderabuzima cya Mwulire giherereye mu Karere ka Rwamagana.
Uru ruzinduko rwabaye ku wa Mbere, aho yari kumwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab n’abandi bayobozi.
Muri uru rugendo, Bill Gates yabanje gusura uruganda rukora inshinge zikoreshwa mu buvuzi rwohereza umusaruro warwo mu bihugu bitandukanye bya Afurika, mbere yo gukomereza ku Kigo Nderabuzima cya Mwulire, aho yaganiriye n’abajyanama b’ubuzima ndetse anareba uko serivisi z’ubuvuzi zitangwa.
Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Mwulire, Ingabire Mediatrice, yavuze ko basobanuriye Bill Gates amateka y’iki kigo, serivisi gitanga n’umubare w’abaturage cyita ho.
Yagaragaje kandi ko yamenyeshejwe uko abarwayi bakirwa hifashishijwe ikoranabuhanga, kuva bageze ku kigo bakiyandikisha bakoresheje indangamuntu kugeza boherejwe muri serivisi zibafasha.
Ati: “Nyuma twamweretse serivisi dutangiramo imiti ku muntu umaze kwivuza, asobanurirwa uburyo imiti tuyibona ku muntu wivuje n’uburyo tuyimuha. Twaje kujya muri laboratwari tumwereka aho dufatira ibizamini.”
Bill Gates yanasobanuriwe gahunda yo gukurikirana abagore batwite, aho umubyeyi atangira gukurikiranwa kuva agisama kugeza abyaye, asuzumwa inshuro umunani nk’uko gahunda y’ubuvuzi ibiteganya.
Ingabire yavuze ko uyu mushyitsi yashimishijwe n’isuku y’ikigo ndetse n’uruhare ikoranabuhanga rifite mu gutanga serivisi zihuse kandi zinoze.
Ati: “Yashimye uburyo ikigo Nderabuzima cyacu gifite isuku, ashima uburyo dukoresha ikoranabuhanga mu buvuzi, buri serivisi yose yageragamo yabazaga abaganga icyo bimaze ku kuba batagikoresha impapuro ahubwo ibintu byose babikoresha ikoranabuhanga. Yarabyishimiye rero anashima u Rwanda kuba rukoresha ikoranabuhanga mu buvuzi n’uburyo rifasha mu kwihutisha serivisi.”
Ikigo Nderabuzima cya Mwulire cyatangiye gukora nk’ivuriro ry’ibanze mu 2014, ariko mu 2023 cyaguwe hubakwa inyubako nshya zituma gihinduka ikigo nderabuzima. Kuri ubu cyakira nibura abarwayi 90 ku munsi, mu gihe mu kwezi cyita ku barwayi barenga 2,240, cyane cyane abaturage bo mu Murenge wa Mwulire.

Nyuma yo gusura Ikigo Nderabuzima cya Mwulire, Bill Gates yashimye ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu buvuzi























































































































































































