Ibihugu bya Afurika byasabwe kongera ishoramari mu rwego rw’ubuzima, by’umwihariko mu gukora imiti n’inkingo imbere mu mugabane, mu rwego rwo kugabanya kwishingikiriza ku nkunga n’ibicuruzwa bituruka hanze.
Ubu butumwa bwagarutsweho mu Nama idasanzwe y’Abaminisitiri b’Ubuzima bo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) yabereye i Accra muri Ghana ku wa 21 Nyakanga 2026, yitabiriwe n’abayobozi batandukanye b’inzego z’ubuzima.
Mu bayitabiriye harimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima y’u Rwanda, Dr. Yvan Butera, wagaragaje ko kubaka urwego rw’ubuzima rwihagije bisaba kongera ubushobozi bwo gukorera ku mugabane imiti, inkingo n’ibikoresho byifashishwa mu gusuzuma no kuvura indwara.
Yagaragaje kandi ko ibihugu bya Afurika bikwiye kunoza ubufatanye hagati y’inzego zigenzura ubuziranenge bw’imiti n’ibikoresho by’ubuvuzi, kugira ngo abaturage babibone ku buryo bworoshye kandi bwizewe.
Mu kiganiro cye, Dr. Butera yanasangije abari muri iyi nama ubunararibonye bw’u Rwanda mu guteza imbere gahunda y’ubwisungane mu kwivuza ndetse n’amavugurura akomeje gukorwa agamije gutuma abaturage bose babona serivisi z’ubuvuzi zinoze kandi zihendutse.
Yasobanuye ko gushora imari mu buzima bidakwiye kurebwa nk’umutwaro ku ngengo y’imari y’ibihugu, ahubwo ko ari ishoramari ritanga umusaruro, kuko abaturage bafite ubuzima bwiza bagira uruhare rukomeye mu kuzamura ubukungu n’iterambere.
Iyi nama yabaye mu gihe ibihugu bya Afurika bikomeje gushaka ibisubizo birambye byafasha urwego rw’ubuzima guhangana n’ibibazo byagaragaye cyane mu gihe cy’icyorezo cya COVID-19, birimo ikibazo cyo kubona imiti, inkingo n’ibikoresho by’ubuvuzi.
Ku ruhande rw’u Rwanda, gahunda zitandukanye zikomeje gushyirwa mu bikorwa zirimo Gahunda ya Gatanu y’Igenamigambi ry’Urwego rw’Ubuzima (HSSP), igamije kugeza serivisi z’ubuvuzi kuri bose bitarenze mu 2030. Hari kandi na gahunda ya 4×4, igamije kongera inshuro enye umubare w’abaganga, abaforomo n’ababyaza bafite ubumenyi buhanitse mu gihe cy’imyaka ine.























































































































































































