Panorama
Babinyujije kuri X, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rwatangaje ko ibirori by’Umuhango wo Kwita Izina abana b’Ingagi bizaba tariki 5 Nzeri 2025.
Ibi birori bisanzwe bibera mu Karere ka Musanze, aho umuntu yakwita ku birenge by’ibirunga, byagombaga kuba byarabaye umwaka ushize, biza gusubikwa kubera Icyorezo cya Marburg.
Kuva mu 2005, Leta y’u Rwanda yashyizeho igikorwa cyo umuhango wo Kwita Izina abana b’Ingagi, gihoraho, kiba mu rwego rwo kwita ku rusobe rw’ibinyabuzima muri rusange, kubungabunga ingagi by’umwihariko, gushimira abazitaho mu buzima bwa buri munsi no kwishimira iterambere ryazo ku baturiye icyanya cy’aho zituye. Kuva iki gikorwa cyatangira, hashize imyaka 19, ingagi zigera kuri 352 zahawe amazina binyuze muri gahunda ya Kwita Izina.
Mu 2023, ubwo habaga ibirori byo Kwita Izina ku nshuro ya 19, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, rwatangaje ko ibyo ku nshuro ya 20 bizaba ari umwihariko kuko abagize uruhare mu gutanga amazina mu myaka yose yatambutse bazatumirwa bose.
Nk’uko RBA ibigarukaho, Raporo y’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) y’umwaka wa 2024 ku ishusho y’ishoramari, ubukerarugendo, ibyoherezwa mu mahanga, ndetse n’ubundi bucuruzi, igaragaza ko Ubukerarugendo bwinjirije u Rwanda miliyoni 647 z’amadorali, izamuka rya 4.3% ugereranyije n’umwaka wabanje. Ubukerarugendo bushingiye ku ngagi bwabigizemo uruhare ku kigero cya 27%.
