Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Igikorwa cyo gushakisha moto zibwe cyatanze umusaruro _CP Theos Badege

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP Theos Badege (Ifoto/Ububiko)

Polisi y’u Rwanda iratangaza ko ibikorwa byayo byo gushakisha moto zibwe no gufata abakekwaho ubujura bwazo bikomeje gutanga umusaruro. Mu kwezi kumwe gusa, hamaze gufatwa moto 12.

Nk’uko tubikesha inkuru ya Polisi y’u Rwanda, kuva uyu mwaka wa 2018  watangira, moto 12 zibwe hirya no hino mu gihugu nk’uko ibirego byatanzwe kuri Sitasiyo za Polisi mu gihugu bibyererekana.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) Theos Badege yagize ati “kubera iperereza twakoze, gukorana n’amashyirahamwe y’abamotari ndetse n’abamotari ubwabo n’abaturage muri rusange, twashoboye gutahura abantu ku giti cyabo, ndetse n’udutsiko tw’abakekwaho ubu bujura bwa moto; n’aho bagiye bazijyana kuzihisha cyangwa kuzigurisha haba hano mu gihugu no hanze yacyo.

CP Badege yakomeje agira ati “kubera ubu bufatanye bwiza n’imikoranire ihamye n’abaturage twabashije gufata icumi muri cumi n’ebyiri zari zaribwe.”

Moto eshanu mu zabafashwe zafatiwe mu karere ka Rubavu, harimo n’iherutse gufatwa kuwa kabiri, aho icyapa kiyiranga cyari cyarahinduwe.

CP Theos Badege asoza  agira ati “mu gihe twakoraga iperereza ndetse no mu gihe twari  mu bikorwa byo kuzishakisha, twafashe abantu 10 barimo abamotari bakekwaho uruhare muri ubwo bujura bwa moto. Bose bafatanwe izo moto; bamwe barimo gushaka kuzambukana bazijyana hanze banyuze mu nzira zitemewe; mu gihe abandi bafashwe barahinduye ibyapa byazo bazikoresha akazi gatandukanye hirya no hino mu gihugu.”

Nk’uko umuyobozi w’ impuzamashyirahamwe y’abatwara abagenzi kuri moto FERWACOTAMO Salomon Bigirimana abivuga, ngo inyinshi muri moto zibwe bamwe muri bo zafashwe zitarambuka umupaka.

Bigirimana agira ati “Iki kigeze kuba ikibazo gikomeye  mu myaka yashize ariko uyu munsi turizera ko iyo twibwe moto bivugwa hakiri kare, tugahana amakuru na Polisi. Ni umuco bimenyeshwa Polisi byihuse ndetse n’abanyamuryango bacu bose mu gihugu.”

Kugeza ubu, hari abamotari bagera ku 55,000 mu gihugu hose barimo abagera ku 13,714 bakorera mu Mujyi wa Kigali honyine.

Aha Bigirimana yongeyeho ati “Turimo gushishikariza abamotari bose gushyira GPS muri moto zabo kuko zifasha kubona moto igihe yibwe, kuko tumaze no kugira ahantu dushobora kuyifungira aho yaba iri hose ntiyongere kugenda. Ibi bikaba byakorwa igihe yaba yibwe cyangwa yakoreshejwe ibyaha igatoroka.”

Anongeraho ko barimo gushaka ubushobozi bwatuma moto yibwe ishakirwa muri kimwe mu bihugu duturanye hakoreshejwe GPS.

Aha akaba yagize ati “Tuzaba dushobora kumenya niba moto yibwe iri muri Congo cyangwa Tanzaniya, ibi kandi bizafasha Polisi yacu. Mu bufatanye isanganywe n’izindi Polisi duturanye, ya moto ifatanwa n’uwayibye kugeza igihe ishubirijwe nyirayo.”

Polisi y’u Rwanda ikaba itangaza ko igikorwa cyo gushakisha no kugaruza moto zibwe mu ntangiro z’uyu mwaka kigaragaza ko ubufatanye hagati yayo n’amakoperative y’abamotari ndetse nabo ubwabo.

Na none kandi hagati y’ubufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’abaturage bugeze ku ntera ishimishije bityo bukwiye gukomeza ngo habungwabungwe umutekano w’akazi kabo n’uw’Abaturarwanda n’ibyabo muri rusange.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities