Bamwe mu bagenzi batega abamotari mu bice bitandukanye by’igihugu bavuga ko babangamiwe n’umwanda ukabije abamotari bafite batibagiwe n’amamoto yabo ariko bakabura uko babigenza kuko akenshi baba bihuta ntibabyiteho bagatega uwo babonye batitaye ku isuku.
Iyo ugeze mu bice bitandukanye by’igihugu cyane cyane mu mijyi ubona bamwe mu bamotari baparitse hafi yaho bategerereza abagenzi ngo babajyane mu bice bitandukanye, kugira ngo babone amafaranga abatunga ndetse n’imiryango yabo.
Bamwe mu bagenzi baganiriye n’umunyamakuru wa Panorama, bavuga ko babangamiwe n’umwanda ukabije ugaragara kuri moto za bamwe mu bamotari yewe ko na bamwe muri bo ubwabo batita ku isuku y’ibyo bambaye n’ibindi bikoresho bakoresha bari mu kazi.
Umwe mu baganiriye na Panorama agira ati “Usanga abamotari baba bavuye iyo hirya mu byaro baje hano mu mujyi, bambaye inketo n’imyenda byacitse ibindi bitameshe, bataha bakagera i muhira barushye bahita baryama kubera umunaniro, bugacya batekereza amafaranga basubira mu kazi, ugasanga bashyize amafaranga imbere aho kwita ku isuku y’umubiri wabo.”
Undi na we avuga ko ibi biterwa n’ingeso umuntu aba yifitemo dore ko bose mu bakora aka kazi baba batameze kimwe. Ati: “Ni ingeso umuntu aba afite yo kutagira isuku kuko abamotari bose ntabwo bameze kimwe, hari abo usanga bafite isuku abanda ntayo, na bo babyitayeho byakunda.”
Uretse aba bagenzi banenga iyi myitwarire, abamotari bagenzi babo bavuga ko hari abafite ingeso zo kutagira isuku, bavuga ko kandi hari bagenzi babo baza mu kazi basinze ndetse bityo bakabura umwanya wo kw’ta ku isuku ya moto bagiye gutwara cyangwa na bo ubwabo biyitehoakaba ariho bahera bavuga ko babasebya bagasebya n’umwuga bakora.
Bati “Turababona abaza mu kazi banyoye, yewe nta n’isuku! Ibi rero biratubangamira kuko ni ukudushyiraho isura mbi nkatwe abamotari. Ubwo rero leta ibafatiye ingamba uwo bafashe bakamushyiriraho ibihano, nk’uko bimeze kuri contervation, byatuma babifatana uburemere.”
SP Emmanuel Kayigi, umuvugizi w’ishami rya Polisi Ishami rishinzwe Umutekano wo mu muhanda avuga ko bagiye kwibutsa abamotari kwita ku isuku, kuko bageze no mu gihe cy’imvura ariko kandi ko abagenzi nabo bakwiye gutega umuntu ufite isuku ndetse bakibuka no gukebura bamwe mu barangwaho n’izi ngeso.
Agira ati “Tugeze mu bihe by’imvura, ubukanguramba rero ntabundi ni ukubibutsa ko bagomba kuza mu kazi bafite isuku, hagira ugaragarwaho n’ibi bikorwa tukamuhana. Ikindi nawe mugenzi, niba uteze umumotari ukabona nta suku afite, bimubwire, kuko n’ubikora rimwe, Kabiri ntabwo yazongera kubikora.”
Ikibazo cy’isuku nke mu bamotari si ubwa mbere kigaragaye, gusa usanga hakiri abagifite imyumvire yo kumvako akazi ari ugutwara abagenzi gusa, ntibakozwe iby’isuku y’ibyo bakoresha mu kazi ndetse nabo ubwo ntibigirire isuku. Ibi bikaba biteye impungenge abagenzi zo kwandura indwara zitandukanye ziterwa n’umwanda, kuko hari n’uduce tuba dufite abamotari badahinduka ku buryo utamuteze ugiye muri ako gace kubona undi ukujyezayo biba bigoye bagahitamo kwemera urwaje kuko ntayandi mahitamo baba bafite.

Bamwe mu bamotari baranenga bagenzi babo batita ku isuku yabo







































































































































































