Ni nyuma y’iminsi mike Iribagiza Immaculate, umurinzi w’igihango, asuye itongo ry’iwabo mu Mataba ya Rubengera, hanyuma umuzamu we wanacungaga imwe mu mitungo ye Ntasoni Innocent bakunze kwita Musenyeri, asangwa mu cyobo gifata imyanda yo mu bwiherero yapfuye.
Amakuru agera ku Kinyamakuru Panorama, avuga ko uyu Ntasoni yabuze ku wa gatanu tariki ya 19 Kanama, batari bazi aho aherereye ariko umurambo we uza kuboneka muri iki gitondo cyo ku wa 21 Kanama mu cyobo gifata imyanda yo mu bwiherere cyo kwa Musabyimana Jean Damascene, yubitsemo umutwe.
Abaturage mu mudugudu wa Nyarusozi, Akagari ka Mataba, Umurenge wa Rubengera, bamwe bavuga ko uyu nyakwigendera ashobora kuba yishwe biturutse ku kagambane k’uwitwa Kayitare Alex bapfa indagizo y’amasambu yacungaga akitwara nabi bakayimunyaga.
Abakekwa kwica Ntasoni barimo Musabyimana Jean Damascene na Kayitare Alex bajyanywe kuri Sitasiyo ya RIB ya Rubengera, umurambo na wo ujyanwa ku bitaro bya Rubengera gukorerwa isuzumwa.
Ntasoni Innocent atabarutse afite imyaka 50 y’amavuko, asize umugore n’abana barindwi.
Turacyakurikirana amakuru yimbitse kuri iyi nkuru.


Sylvain Ngoboka













































































































































































