Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Kirehe: Abo ibiyobyabwenge byari byaragize imbata batanze ubuhamya

Abaturage bari barabaye imbata y'ibiyobyabwenge batanze ubuhamya imbere ya Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu, Francis Kaboneka.

Ubukangurambaga bwo kwirinda, gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge, kuwa kane tariki ya 25 Mutarama bwakomereje mu karere ka Kirehe, aho abayobozi mu nzego za Leta barimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka, uw’Urubyiruko, Rosemary Mbabazi, abayobozi b’Ingabo na Polisi bakanguriye ibyiciro bitandukanye by’abaturage kwirinda ibiyobyabwenge bigaragara cyane cyane mu rubyiruko.

Nk’uko tubikesha Polisi y’u Rwanda iki igikorwa cyabereye mu kagari ka Rwantonde umurenge wa Gatore mu karere ka Kirehe Intara y’Iburasirazuba.
Mbere y’uko abayobozi bageza ijambo ku baturage bari aho, habanje kumvwa ubuhamya bwatanzwe n’uwitwa Musabyemungu Vedaste wari warabaye imbata y’ibiyobyabwenge ubu akaba yarabivuyemo, na SibomanaVincent wari umucuruzi wabyo nawe ubu akaba yarabiretse.
Mu buhamya bwe, Musabyemungu yavuze ko yatangiye abinywa gake yigana bagenzi be, bigera ubwo bimubata, nyuma aza kubireka akaba yicuza igihe yataye.

Yavuze ati: “Narwanye urugamba rukomeye kugira ngo mbivemo kuko udutsiko tw’abanywa urumogi turi hanze aha iyo babonye ubivuyemo bakomeza kukugendaho bagushuka ngo ubisubiremo.”

Yakomeje avuga ati: “Urubyiruko mukwiye kwitonda ntimugwe mu mutego wabo, kuko urumogi rwica ubuzima, rukagutera kwiba ndetse ugahorana umwanda kandi ibi byose mbabwira byambayeho.”

Yavuze ko kugirango abivemo yafashwe akajyanwa mu kigo ngororamuco, yiga imyuga itandukanye, aho aviriyeyo atangira kwikorera, ubu akaba afite akazi kamwinjiriza amafaranga.
Sibomana we yavuze ko yacuruje urumogi igihe kitari gito ageza ubwo atangira kugurisha amasambu n’imitungo ye kubera guta umutwe. Avuga ko yaje gufungwa akava muri gereza yaragororotse none ubu akaba amaze gutera imbere.
Yavuze ati: “Niberaga mu rumogi nducuruza ndukuye Tanzaniya, nza kurufatanwa ndafungwa, aho mfunguriwe abo tungana nasanze baraguze imodoka, baba mu nzu nziza, mu gihe jye nta kintu nari nsigaranye.”
Mu ijambo Minisitiri Kaboneka yabwiye abari aho, yavuze ko “umwanzi w’ibanze w’urubyiruko uyu munsi ari ibiyobyabwenge.”
Yakomeje avuga ati:”Kugira icyo ugeraho no kwiteza imbere bisaba umuntu ufite ubuzima bwiza kandi utekereza neza, umutungo w’u Rwanda ni abaturage cyane cyane urubyiruko ariko igiteye impungenge ni uko ubuzima bwabo bwugarijwe n’ibiyobyabwenge.”

Yakomeje avuga ko ibiyobyabwenge ari kimwe mu by’ingenzi bidindiza iterambere ry’igihugu kuko ntawateza igihugu imbere yarabaye imbata y’ibiyobyabwenge, dore ko ubinywa aba atakijya mu ishuri abandi bagatabwaho amafaranga menshi igihe bari mu bigo ngororamuco bifasha ababaswe n’ibiyobyabwenge.

Kuri iyi ngingo yavuze ati:”Turabasaba kureka ibiyobyabwenge kuko dushaka urubyiruko rufite ubuzima bwiza kandi bufite icyerekezo, ikaba ari nayo mpamvu tuba twaje mu bukangurambaga nk’ubu.”
Minisitiri Kaboneka yasoje avuga ati:”Kirehe mufite  amateka meza ariko kugirango  akomeze ni uko mubikorera muharanira kurwanya  ikibi. Ntabwo twakwemera ko Kirehe iba icyambu kinyuzwamo ibintu biza gusenya igihugu cyacu. Murasabwa gutanga amakuru kubakwirakwiza ibiyobyabwenge.”

Minisitiri Mbabazi nawe yasabye urubyiruko kurangwa no gufata ibyemezo binoze kandi bibateza imbere, abasaba gukorana na Polisi kugirango abanywa n’abacuruza ibiyobyabwenge bafatwe.

Yavuze ati: “Ntitwagera ku mutekano n’iterambere birambye mu gihe urubyiruko rwacu rurimo kwangirikira kubera ibiyobyabwenge, niyo mpamvu kubirwanya bigomba kuba inshingano ya buri  wese.”

Yashimye inzego z’umutekano zidahwema kubirwanya aho yagize ati:”  Abishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge ntibashobora kwihanganirwa kuko byangiza abanyarwanda cyane urubyiruko, tukaba dushimira Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego z’umutekano zidahwema gufata ababyishoramo.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) Theos Badege, yavuze ko ibiyobyabwenge bigira ingaruka ku  buzima bw’ubikoresha, asaba abatuye akarere ka Kirehe kimwe n’ahandi mu gihugu kwirinda kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge kuko bihanwa n’amategeko, kandi ko Polisi yashyizeho ingamba zikomeye zo kubikumira no gufata ababyishoramo.
Yavuze ati:”Abantu bakwiye kumenya ko gukoresha, gucuruza no gukwirakwiza ibiyobyabwenge ari icyaha gihanwa n’amategeko, uretse ko binagira ingaruka mbi ku buzima bw’abantu. Ababyishoramo bamenye ko Polisi y’u Rwanda itazahwema gukaza ingamba zo kubirwanya.
CP Badege yasoje asaba abaturage gukaza amarondo no gutanga amakuru y’ahaturuka ibiyobyabwenge kugirango bicike mu gihugu.
Muri iki gikorwa cy’ubukangurambaga bwo kwirinda ibiyobyabwenge, hanangijwe litiro zirenga 1000 z’inzoga z’inkorano zitemewe mu Rwanda na toni 1 y’urumogi, byose byafashwe mu gihe cy’amezi 6 ashize.
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities