Connect with us

Hi, what are you looking for?

Akarere

Komiseri mu Burayi ushinzwe iby’Inkunga yakiriwe na AFC/M23

Hadja Lahbib, Komiseri ushinzwe gukemura ibibazo, n’inkunga mu Muryango w’Ubumwe bw’Uburayi yahuye n’abayobozi ba AFC/M23.

 

Ni nyuma yo guhura n’Abakuru b’ibihugu byo mu Karere, barimo uwa Congo Kinshasa, u Burundi n’u Rwanda.

Akomeje ibiganiro n’impande zitandukanye zirebwa n’ibibera mu Burasirazuba bwa Congo, akaba yageze mu gace kagenzurwa na AFC/M23 abonana n’abayobozi barimo Corneille Nangaa.

Lahbib yavuze ko yagiranye n’abayobozi ba AFC/M23 inama yo kuvugisha ukuri kandi yubaka.

Ati: “Kugeza inkunga kuri miliyoni z’abasivile mu Burasirazuba bwa Congo ni ikintu kihutirwa cyane. Inkunga igomba kubageraho nta gutinda hagakoreshwa ahantu hizewe kandi hatekanye hazashyirwaho.”

Uruzinduko rwe ni ikimenyetso gikomeye ko AFC/M23 yashinze imizi muri Kivu ya Ruguru n’iy’Amajyepfo, nyuma y’uko mu Cyumweru gishize indege ya kajugujugu yaguye ku kibuga cy’indege cy’i Goma iimo abayobozi ba MONUSCO nabo baganiriye na AFC/M23.

Hadja Lahbib yavuze ko amategeko mpuzamahanga yita ku burenganzira bwa muntu (Droit International Humanitaire, DIH) agomba kubahirizwa mu rwego rwo kurinda abaturage b’abasivile.

Ati “Ni inshingano y’ibihugu byo mu Karere. Natanze ubwo butumwa i Kinshasa, i Bujumbura n’i Kigali. Impande zose ziyemeje kubishyigikira. Ik’ingenzi ni uko bigomba gushyirwa mu bikorwa vuba kandi mu buryo bwuzuye.”

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23 Corneille Nangaa yavuze ko baganiriye byinshi na Komiseri Hadja Lahbib ku myanzuro ikomeye ubuyobozi bwabo bwafashe mu bijyanye no kwita ku burenganzira bwa muntu.

Ati “Twarekuye abana 41 bari mu ngabo za Congo, n’abagore barenga 100 b’abasirikare ba FARDC na Wazalendo, kongeraho abasirikare 230 ba FARDC twakomeje kwitaho bakavurwa na AFC/M23.”

Abo avuga bafatiwe mu mujyi wa Goma, naho abo bagore bari mu kigo cya Rumangabo, ndetse na bariya basirikare bavurirwaga i Katindo ngo bararekuwe.

Nangaaa ati: “Turashaka amahoro kandi iki ni ikimenyetso twagaragaje cy’ubugiraneza, ngo ibintu bijye imbere, twizera ko mu bisubizo bya politiki hari ikizavamo ariko nibadushyiraho ibindi bitari byo tuzitabara.”

Mu biganiro Hadja Lahbib yagiranye na Perezida Paul Kagame yavuze ko byibanze ku ngorane ziri mu Karere k’Ibiyaga Bigari n’inzira zo kugera ku mahoro arambye.

Ati: “Twumvikanye kureba ibisubizo bimwe ngo inkunga igere ku bantu bayikeneye. Abatabazi bagoma kuba babasha gukora akazi kabo mu mutekano kandi neza.”

Ageze mu Burundi Hadja Lahbib yagiranye ibiganiro na Perezida Evariste Ndayishimiye amugaragariza ko amushyigikiye, kandi ashima uburyo igihugu cye cyitaye ku mpunzi z’Abanye coongo bahahungiye.

Baganiriye kandi iby’uko inkunga yagera ku bayikeneye mu mutuzo mu Burasirazuba bwa Congo.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities