Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Kwibohora bitangira iyo urusaku rw’amasasu rucecetse burundu cyangwa rugabanutse _Perezida Kagame

Intero ivuga ko kwibohora bitangira iyo urusaku rw’amasasu rucecetse burundu cyangwa rugabanutse yakomojweho kuri Stade Amahoro, aho ibirori byo kwizihiza umunsi mukuru wo kwibohora ku nshuro ya 30 byabereye.

Kuri uyu wa Kane tariki 4 Nyakanga 2024, Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenge w’ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame, avuga ko ishusho y’iki gikorwa cyavuguruwe mu buryo bubereye ijisho yerekana neza ukuntu igihugu kigenda cyiyubaka.

Ni nyuma y’akarasisi ka gisirikare kari kagizwe n’amasibo 12 kayobowe na Brig. Gen Mutembe Frank, mu mbwirwaruhame ye kandi mu magambo make, Perezida Paul Kagame yashimiye ingabo za RPA/Inkotanyi zabohoye u Rwanda ndetse anashimira by’umwihariko n’izahasize ubuzima.

Agira ati “Urugamba rwo kwibohora ntabwo ari impanuka yatugwiririye, kuko byari ngombwa, dore ko bitari byoroshye ariko ingabo za RPA zakoranye ubunyamwuga n’ubumuntu mu gukiza abantu ariko ibyo byose byari bishingiye ku gihango twari dufite kandi twemeraga ko ari inkingi ikomeye tugomba kubakiraho u Rwanda.”

Perezida Kagame akomeza avuga ko kugeza uyu munsi, u Rwanda ruzi agaciro k’amahoro ndetse aho rwakenerwa ku mpamvu zumvikana ntawarutangayo, anasaba abifuza bose gufatanya n’abanyarwanda ko baza ariko kuruvangira byo bitemewe.

Agira ati “Twabonye isomo rikomeye ryo kuba twahaguruka tukikemurira ibibazo kuko bitagenze gutyo, twari guhora munsi y’Umuryango w’Abibumbye; ni yo mpamvu tuzarushaho guharanira ko u Rwanda ruhorana amahoro uko byagenda kose, n’igiciro byadusaba cyose.”

Ashimangira ko RPF/Inkotanyi yifuje kuva na kera kubaka igihugu umunyarwanda wese yakwisangamo. Aboneraho n’umwanya wo gusaba urubyiruko cyane cyane rwavutse nyuma ya 1994 na mbere yaho gato kurushaho gusigasira ibyagezweho.

Kuri iyi ngingo yahaye umwanya n’agaciro gakomeye, agira ati “Rubyiruko mbwira, mugomba kwitegura gukorera igihugu cyanyu kugira ngo kirusheho kuba cyiza cyane, ariko binabaye ngombwa mukaba mwanakirwanirira.”

Ku nsanganyamatsiko igira iti “Rwanda’s Journey continues” tugenekereje mu Kinyarwanda bisobanura ngo ‘Urugende u Rwanda rwiyemeje rurakomeje”, Perezida Kagame avuga ko iyo urusaku rw’amasasu rwacecetse cyangwa se rukagabanyuka ari bwo urugendo rwo kwibohora rutangira.

Perezida Kagame , ati “Turangije iminsi ijana ya mbere yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, tuzirikana n’ imyaka 30 itambutse twibohoye; gusa ubu   u Rwanda ruratengamaye ku buryo rutigeze rumera, ndibuka neza ko hano {Amahoro Stadium} yari icumbi ry’impunzi z’Abatutsi baturukaga mu nkengero z’umujyi, bashaka gukiza ubuzima bwabo.”

Gaston Rwaka

6 Comments

6 Comments

  1. kAYITANA GEDEON

    July 9, 2024 at 11:24

    UWIFUZA GUSOMA INGWE NAZE ATERE U RWANDA RUMAZE KWIYUBAKA NTABWO RWIFUZA GUSENYA ABATURANYI ARI UWIFUZA INABI KAZI YAKE

  2. Matungo ALEXIS

    July 5, 2024 at 08:38

    U RWANDA rwaramurikwe kuko rwabonye banyirarwo batari abacanshuro, ntabwo Inkotanyi twakwemera ubwicanyi ubwo aro bwo bose kuko umurage n’ igihango byacu bishingiye ku rukundo ubumwe n’ amahoro,

  3. Osmana Ndugu

    July 5, 2024 at 08:36

    Ntabwo INKOTANYI zizakura mu ruge cause “Rwanda’s Journey continues”

  4. jean de la croix

    July 5, 2024 at 08:35

    Afande wacu ni umuntu ukomeye kuburyo yize kunywa amazi y’ iriba yifukuriye

  5. Asante James

    July 5, 2024 at 08:34

    RDF imaze kwiyubaka ku buryo bwihagazeho niyo mpamvu abanzi biyongereye ariko ni hahandi “imikanurire y’ urukwavu ntibuza ishyamba gushya”

  6. Hakiza Elbert KEVIN

    July 4, 2024 at 14:53

    VIVA RPA, VIVA RAISI WA RWANDA, VIVA WANANCHI WA RWANDA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities