Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Muhanga: Umugoroba w’ababyeyi watumye bamenya agaciro k’umugore

Abitabiriye umugoroba w'ababyeyi baganira ku bibazo biri mu ngo n'iterambere ry'umuryango (Photo/Courtesy)

Umugoroba w’ababyeyi, abawitabiriye wababereye urubuga rwo kunguka ubumenyi no kwikemurira ibibazo. Watumye kandi umugore amenya agaciro ke no guhesha ishema umuryango.

Abagore bo mu mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Gifumba, Umurenge wa Nyamabuye, Akarere ka Muhanga  bavuga ko umugoroba w’ababyeyi watumye bakanguka bakamenya agaciro bafite nk’abagore. Aha ngo bahigiye uko bateka indyo yuzuye, uko bakwizigamira ndetse banahekemurira ibibazo bitandukanye.

Mu buhamya aba bagore batanga, bamwe bavuga ko bakundaga kwigunga, uyu mugoroba w’ababyeyi ngo watumye bashobora kugera aho abandi bari. Abandi na bo ngo bawigiyeho uko umugore akwiye kugira isuku haba ku mubiri, mu rugo iwe cyangwa se no ku bana be.

Nyiransabimana Vestine, umwe muri aba bagore avuga ko ubusanzwe yakundaga kwigunga, akigumira mu rugo rwe, ntabe yagira aho ajya ariko aho agereye mu mugoroba w’ababyeyi, yashoboye gutinyuka, na we ahigira uburyo bwo kwizigamira, ndetse amaze kubona uko bakemura ibibazo bya bagenzi babo, yasanze yari yaracikanwe.

Nyiransabimana yagize ati: “Uyu mugoroba w’ababyeyi waramfashije cyane, nakundaga kwigunga sinjye aho abandi bari, ariko mpageze  nahaboneye ibintu byiza; batwigishije kwizigamira, batwigisha uko dukwiye kwitwara nk’abagore, haba mu ngo zacu, uko twategura amafunguro mu ngo zacu cyane cyane uko twakwita ku bana bacu.”

Ubu buhamya Nyiransabimana atanga anabuhuriyeho  n’undi mukecuru uvuga ko we ubusanzwe yirirwaga yigendera mu muhanda asa nabi, atamesa, adakaraba, ndetse yakundaga kugendesha ibirenge, ariko amaze kugera mu bandi, baramuhannye, bamugira inama y’uko yakabaye agira isuku nk’umugore.

Yagize ati: “Naje nsa nabi, ntakarabye, ngendesha ibirenge, mpageze nasanze arinjye jyenyine usa nabi. Nagize isoni! Baranyicaza barampana, bangira inama y’uko umugore akwiye kugira isuku, ubu guhera uwo munsi nanjye namenye ko nkwiye kurangwa n’isuku haba ku mubiri cyangwa se mu rugo aho ntuye. Ndashimira cyane uyu mugoroba w’ababyeyi, washoboye guhindura imyitwarire yanjye.”

Mukarukundo Charlotte, Umuyobozi w’umugoroba w’ababyeyi muri uyu mudugudu, avuga ko muri iyi gahunda ababyeyi bashoboye kumenyana, batinyutse kwegerana n’abandi, bigiramo kandi isuku rusange ku mubiri ndetse n’aho batuye, ubuzima bw’imyororokere, ndetse ngo banigiramo uko bategura amafunguro aboneye hifashishijwe akarima k’igikoni.

Kugeza ubu nta mugore ukirangwa n’ubusinzi, amagambo ataboneye, ndetse ababyeyi bawitabiriye ubu nibo baba aba mbere mu gutanga ubwisungane mu kwivuza. Ubu bageze ku rwego rwo kwizigama igiceri cy’amafaranga ijana uko bateranye, bakayajyana kuri konti yabo bafunguye. Aya mafaranga buri wese yizigamira niyo abafasha no kwishyura ubwisungane mu kwivuza.

Musabyeyezu Alexiane ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu kagari ka Gifumba, yemeza ko umugoroba w’ababyeyi muri aka gace hari impinduka zigaragara wazaniye abagore. Aha avuga ko bashoboye kwishingira amatsinda y’ibimina, kujya aho abandi bari bakungurana ibitekerezo, hanakemurirwa ibibazo bitandukanye, yaba abagiranye amakimbirane bashobora kubunga, ndetse abakenewe inama nabo barazihabwa.

Gusa ariko ubu haracyari imbogamizi zituma hari abagore batitabira umugoroba w’ababyeyi. Hari abagore batari babyumva neza, abataha bagahura n’intonganya bumva ko ari urugomo rw’abagore, ariko bigenda bihinduka kuko ubu  abagabo nabo basigaye bawuzamo kandi bamaze kubona ibyiza byawo.

Abagore bo mu mudugudu wa Rugarama, akagari ka Gifumba, umurenge wa Nyamabuye bavuga ko umugoroba w’ababyeyi watumye bakanguka bakamenya agaciro bafite.

Umugoroba w’ababyeyi ni gahunda ya Leta yatangijwe na  Madame Jeanette Kagame, umufasha  wa Perezida wa Repubulika mu mwaka wa  2013, mu rwego rwo gufasha ababyeyi kungurana ibitekerezo ku mibanire, kunoza uburere bw’abana, kumva no kugira inama abahuye n’ihohoterwa no kuganira kuri gahunda z’iterambere.

Mukanziza Pascasie

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities