Panorama
Mu gihe hacicikana amakuru avuga ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimiyaga, yafunze umugore amurenganya, ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko umugore adafunze ahubwo arimo gushaka amande yaciwe kuko yarenze ku mategeko.
Amakuru yatanzwe n’ikinyamakuru Hanga.rw, avuga ko mu karere ka Nyagatare havugwa impaka n’akarengane abaturage bamwe bavuga ko bakorerwa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, nyuma y’uko umugore umwe afungiwe mu kagari mu buryo butavugwaho rumwe.
Maniragena Bernard ni umwe mu batanze amakuru ko bahohoterwa n’ubuyobozi bw’umurenge, nyuma yo gukodesha ubutaka n’uwitwa Gakwavu, bakagiranye amasezerano yemewe n’amategeko. Yemeza ko yatangiye gukoresha ubwo butaka atema ibiti agamije kuhakorera ibikorwa by’ubworozi, ariko ubuyobozi bukaza kumushinja ko yangije ishyamba rya Leta riri mu maboko ya MINADEF.
Ibintu byafashe indi ntera ubwo umugore we, Uwanyirigira Forolatha, yafungirwaga mu Kagari ka Karushuga. Ibi byakurikiye icyemezo cyo gusabwa kwishyura amande arenga miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda, ashinjwa kuragira amatungo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ku ruhande rw’ubuyobozi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimiyaga, Gatunge Sam, yabwiye Ikinyamakuru Hanga.rw ko ikibazo gihari, ariko ashimangira ko amategeko ari yo akurikizwa. Agira ati “Uwo muturage ari mu kagari ategereje kwishyura amande kugira ngo atahe. Turaiga icyo amategeko ateganya ku wangije ibidukikije.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, w’agateganyo, Kakooza Henry, mu kiganiro kuri Telefoni n’Ikinyamakuru Panorama, yatangaje ko amatungo yafashwe aragiwe mu ishyamba ry’ikigo cya Gisirikare cya Gabiro, arimo inka n’andi matungo magufi, umugabo agahita aburirwa irengero ariko umugore akaba ariwe urimo gushaka uko yishyura amande ateganywa n’amategeko ariko adafunze.
Agira ati “Umuturage yaragiye muri Barracks atememo n’ibiti, ariko amatungo arimo inka n’andi matungo magufi byarafashwe bizanwa ku biro by’akagari. Umugabo we yarihishe hanyuma umugore ni we bafashe ariko ntafunze. Arimo gushaka ubwishyu bw’amande baciwe, na ho umugabo we aracyashakishwa aho yaba yihishe. Ubusanzwe amatungo afatiwe muri Barracks ahita ajyanwa Nyabugogo ku ibagiro akagurishwa.”
Ku bijyanye n’uko yaba yarafashwe na Gitifu w’Umurenge wa Rwimiyaga, agira ati “Gatunge si we wamufashwe yafashwe n’inzego z’umutekano, amatungo azanwa ku kagari.”
Abaturiye Pariki y’Akagera by’Umwihariko abaturiye Ikigo cya Gisikare cya Gabiro, bagirwa inama yo kutaragira amatungo mu ishyamba ry’ikigo cyangwa ngo hagire ibindi bikorwa bakoreramo, kuko bibujijwe kandi bihanwa n’amategeko. Barasabwa kwitwararika no kubahiriza ibyo amategeko abasaba mu rwego rwo kwirinda ibihombo bashyirwamo n’amakosa bakoze.














































































































































































