Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ubutabera

Abatuye I Nyamure banyuzwe n’igihano Biguma yahawe

Mu Murenge wa Muyira wo mu Karere ka Nyanza, abaturage barimo abarokokeye ku musozi wa Nyamure, bavuga ko bishimiye igihano cyo gufungwa burundu kuri Hategekimana Philippe uzwi nka Biguma, wahamijwe ibyaha bya jenoside n’ibindi byibasiye inyokomuntu.

Ni nyuma y’uko urubanza rwa Biguma rwasojwe ku wa 28 Kamena 2023, Urukiko rwa rubanda (Cour d’Assises de Paris) rumukatiye gufungwa burundu, nk’uko ibyaha birimo icya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu byamuhamaga.

Bamwe mu baturage bo mu Kagali ka Nyamure baganiriye n’itangazamakuru, batangaza ko banyuzwe n’igihano Biguma yahawe, bahamya ko ari ikimenyetso cy’ubutabera.

Ntabanganyimana Innocent utuye mu Mudugudu wa Gituza, agira ati “Nishimiye ubutabera bwatanzwe, kandi ni cyo twifuzaga.”

Kayiranga Callixte we avuga ko n’ubwo amakuru y’urubanza rwa Biguma yayamenye rutangiye, ariko ashima ko yahaniwe ibyo yakoze.

Ati “Nkurikije amakuru y’ahantu yagiye azenguruka, za Nyamure, Karama, Isar-Songa, Nyanza; abayobozi b’amakomini yagize uruhare mu rupfu rwabo, numva rwose igihano yahawe cyari gikwiye!”

Bashima itangazamakuru mu kumenyekanisha imanza zibera hanze

Hamwe n’itsinda ry’abanyamakuru bakorana n’umuryango Pax Press, bibanda ku makuru y’ubutabera; mu Nteko y’abaturage bo mu Kagali ka Nyamure, babasobanuriye byinshi ku migendekere y’urubanza rwa Biguma kugeza ubwo Urukiko rwamuhanishije gufungwa burundu.

Abitabiriye Inteko y’Abaturage mu Kagali ka Nyamure, basobanurirwa iby’urubanza rwa Biguma wahanishijwe igifungo cya burundu

Mukayiranga Jeanne utuye wa Kagali ka Nyamure, mu Mudugudu wa Gituza, avuga ko n’ubwo nta makuru yari afite ku rubanza rwa Biguma, ashima itangazamakuru ryamufashije kuyamenya.

Ati “Iki gikorwa mwadukoreye uyu munsi cyo kuza kutubwira uko urubanza rwagenze cyadushimishije cyane, nta yandi makuru nari mfite usibye kubyumva ku maradiyo.”

Ni ibikorwa aba banyamakuru bakora mu bihe by’imanza nk’uru rwa Biguma, aho basura ahakorewe ibyaha mbere y’iburanishwa ry’ababikurikiranwaho, hagati (mu gihe cy’urubanza) na nyuma; mu rwego rwo kumenyesha abaturage imigendekere y’izo manza ziburanishiriza hanze y’u Rwanda abakekwaho uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hatangwa ubutabera.

Ku itariki 28 Kamena 2023, ni bwo Urukiko rwa rubanda (Cour d’Assises de Paris) rwahamije ibyaha bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu, Hategekimana Philippe uzwi nka Biguma. Uyu mugabo w’imyaka 67 wari usanzwe aburana afunze, akaba yarahanishijwe gufungwa burundu.

UMUBYEYI Nadine Evelyne

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities