Connect with us

Hi, what are you looking for?

Akarere

Abayobozi ba DR Congo basubiyemo amagambo ya gashozantambara

Mu gihe imirwano ikomeje gukomera hagati ya FARDC na M23 mu duce dukikije teritwari ya Kanyabayonga, Minisitiri w’ingabo muri DR Congo, Guy Kabombo, yasubiyemo iterabwoba rya Perezida Felix Tshisekedi ryo gutera u Rwanda.

Ibi bikubiye mu nyandiko yanditse kuri X, Kabombo ku wa kabiri tariki 11 Kamena 2024, yavuze ko Tshisekedi yatanze “itegeko” ku bikorwa by’ingabo za Kongo, harimo no kuba “batera ndetse bakanigarurira u Rwanda”.

Perezida DR Congo, Tshisekedi yagiye mu bihe bitandukanye, avuga ko azatera u Rwanda, arushinja gushyigikira inyeshyamba za M23 mu burasirazuba bwa DR Congo.

U Rwanda rwamaganye ibyo birego kandi rwamagana ubufatanye hagati y’ingabo za Kongo na FDLR, umutwe w’ingabo zagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Bwa mbere Tshisekedi  yerura kuzatera U Rwanda ni mu gihe yiyamazaga mu Ntaray a Kivu y’ Amajyaruguru mu Mujyi wa Goma  mu 2023, Tshisekedi yavuze ko azateza intambara ku Rwanda, niyongera gutorwa.

U Rwanda rwahamaganiye kure guverinoma ya Kongo inarusaba gukemura amakimbirane yo mu burasirazuba bwa DR Congo binyuze mu nzira za politiki, bityo bikazana amahoro arambye.

Aho kugira ngo Leta ya Kinshasa iyoboke ibiganiro by’ amahoro n’ umutwe wa M23 nk’ uko byagiye bigeragezwa muri Angola i  Luanda ndetse na Kenya I Nairobi yahisemo gukemura ikibazo ikoresheje ibikorwa bya gisirikare.

U Rwanda rwakomeje kugaragaza koruhangayikishijwe bikomeye n’imyitwarire ya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) ikomeje kwirengagiza amasezerano ya Luanda na Nairobi ndetse n’imyitwarire ya ntibindeba ikomeje kugaragazwa n’umuryango mpuzamahanga ku bikorwa by’ubushotoranyi bya RDC.

Inshuro irenze imwe, U Rwanda  rwagiye rutangaza ko RDC yongereye ku buryo bugaragara ibikorwa bya gisirikare mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, binyuranyije n’imyanzuro yemejwe mu nama zitandukanye zo mu karere, kandi bigaragara ko intego y’ibyo bikorwa ari ukwirukana ku butaka bwa RDC umutwe wa M23 n’abasivili b’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda, bagatatanira mu bihugu byo mu karere. Ibi bikorwa, RDC ibifatanyamo n’umutwe wa FDLR wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Gaston Rwaka

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities