Kuva tariki ya 05 Ugushyingo 2019 abana biga mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye batangiye ibiruhuko birebire bisoza umwaka w’amashuri wa 2019. Ni ibiruhuko bikunze kumara amezi abiri.
Ku cyumweru tariki ya 24 Ugushyingo 2019, Polisi ifatanyije n’abayobozi mu nzego z’ibanze zo mu karere ka Gakenke mu murenge wa Janja, bakoze igikorwa cyo gutahura abana birirwa mu masoko no kwihanangiriza ababakoresha. Abana 37 bagaragaye mu isoko rya Janja bari mu bikorwa bitandukanye ndetse hari n’abagiye bagaragara bikoreye imitwaro iremereye bahawe n’ababyeyi babo ngo bayijyane ku isoko. Aba bana bari mu kigero cy’imyaka y’amavuko hagati ya 9 na 14, bose basubijwe mu miryango yabo ndetse n’ababyeyi babo bahabwa ubutumwa bwo kwita ku bana babo.
Aha niho ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda buhera busaba buri muturarwanda wese kumva ko afite inshingano yo kwita no kurinda umwana ibikorwa bibi byose buri gihe ariko cyane cyane muri ibi bihe by’ibiruhuko.
Kubera uburebure bwabyo akenshi usanga abana cyane cyane abamaze kwigira hejuru, nko mu mashuri abanza n’ayisumbuye bagaragara mu bikorwa binyuranyije n’amategeko, nko gukoresha ibiyobyabwenge, ubusinzi n’ibindi bitandukanye. Abakiri bato usanga bashorwa mu mirimo ivunanye itajyanye n’imyaka yabo, nko kurinda imirima y’imiceri, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na za kariyeri, gusabiriza ku mihanda n’ibindi.
Nyamara ibyo bikorwa byose ahanini usanga bimwe babishorwamo n’abantu bakuze cyangwa se ababyeyi babo. Aho usanga bamwe mu babyeyi bakoresha abana imirimo itandukanye itajyanye n’imyaka yabo nko gucuruza mu masoko, gucuruza mu tubari, kurinda inyoni mu mirima y’imiceri n’ahandi…
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, arasaba abanyeshuri bari mu biruhuko kwirinda kujya mu bikorwa binyuranyije n’amategeko ndetse bikanahungabanya umutekano wabo n’uwi igihugu muri rusange.
Yagize ati: “Turasaba abanyehuri kwirinda icyo aricyo cyose cyabashora mu bikorwa binyuranyije n’amategeko nko kunywa ibiyobyabwenge kuko bihungabanya umutekano wabo ndetse n’uw’igihugu muri rusange bikanagira ingaruka ku buzima bwabo.”
CP Kabera yakomeje yihanangiriza abantu bakoresha abana imirimo ivunanye bakiri bato ndetse anaburira abantu babajyana mu tubari no mu bindi birori bakabaha ibisindisha.
Ati: “Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abantu bakoresha abana imirimo ivunanye kandi batarageza imyaka y’ubukure, twavuga abashora abana mu birombe by’amabuye y’agaciro, mu mirima y’ibyayi no mu yindi mirimo yo mu ngo ivunanye. Abategura ibirori, iminsi mikuru n’abafite utubari baributswa ko umwana uri munsi y’imyaka 18 atemerewe kwinjira mu kabari, kirazira kandi guha umwana ibisindisha. Ibi byose bibangamira uburenganzira bw’umwana kandi ni icyaha gihanwa n’amategeko. ”
Hejuru y’ibyi byose ariko ababyeyi barakangurirwa kuba hafi y’abana babo bakabashakira uturimo two mu rugo cyangwa utundi tuntu bahugiraho nk’amasomo yo mu biruhuko ku buryo batabona umwanya wo kuba bajya mu buzererezi kuko ariho ababashora mu ngeso mbi babafatira. Buri muturarwanda agomba kumenya ko uburere bw’umwana bumureba, yabona umwana ari mu bidakwiye akamucyaha cyangwa akabimenyesha ubuyobozi bumwegereye.
Itegeko n° 66/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigenga umurimo mu rwanda ingingo ya 6 igena imirimo ibujijwe gukoresha umwana utarageza ku myaka cumi n’umunani (18) ariyo imirimo ihungabanya imiterere y’umubiri w’umwana; imirimo ikorerwa munsi y’ubutaka, munsi y’amazi, kandi harehare cyangwa hafunganye; imirimo ikoreshwa imashini n’ibikoresho bishobora kugira ingaruka mbi cyangwa isaba guterura no kwikorera umutwaro uremereye; imirimo ikorerwa ahantu hari ubushyuhe,ubukonje, urusaku,ibitigita n’ibindi byangiza ubuzima bw’umwana;imirimo ikorwa amasaha menshi, mu ijoro cyangwa ikorerwa ahantu hafunganye.
Uramutse ubonye umwana ukoreshwa imirimo ivunanye wahamagara imirongo ya telefoni ya polisi itishyurwa ariyo 112 cyangwa 116.
Ubwanditsi
