Muri Guinée-Conakry, abaturage bakomeje kugaragaza impungenge ku kibazo kibijyanye n’imari, aho bavuga ko kubona amafaranga babikuza bikomeje kugorana mu gihe kuyabitsa byo bikorwa nta nkomyi.
Amakuru atangazwa na Radiyo y’abafaransa, Radio France Internationale (RFI), agaragaza ko iki kibazo kimaze igihe, ariko cyarushijeho gukomera mu minsi ya vuba, aho abaturage benshi bavuga ko n’ushaka kubikuza amafaranga make bisaba gutegereza igihe kirekire ku mabanki cyangwa kwifashisha serivisi z’itumanaho rya telefoni.
Umwe mu baturage witwa Yao yagaragaje uko ikibazo gihagaze mu magambo agira ati: “Rimwe na rimwe, iyo ugiye kubikuza amafaranga kuri Orange Money, umucuruzi akubwira byeruye ko nta mafaranga ahari. Iyo ushaka kubitsa, bakira amafaranga yawe. Twumva ari bo kibazo kandi batuma twumva ko no kuri banki badashobora kuguha amafaranga.”
Ibi bihura n’ibyo abatanga serivisi z’imari bavuga, aho bamwe mu bacuruzi batanze ubuhamya ko nubwo bagerageza gufasha abakiliya babo kubona amafaranga, ubushobozi bafite ari buke ugereranyije n’ibikenewe ku isoko.
Umucuruzi Alpha Oumar Diallo yavuze ko akoresha amafaranga make abona mu bakiliya kugira ngo akomeze gutanga serivisi, ariko akemera ko bidahagije.
Yagize ati: “Amafaranga make mpabwa n’abakiliya ni yo nifashisha mu kubabikurira kugira ngo banyurwe. Kubera ko bigoye. Abantu baza bahangayitse, bashaka amafaranga, bakayabura, biba bigoye.”
Nubwo iki kibazo kimaze gufata indi ntera, impamvu nyamukuru y’iri bura ry’amafaranga ntiratangazwa ku mugaragaro. Leta ya Guinée yatangaje ko iri gukora ibishoboka byose ngo gikemuke, ariko kugeza ubu abaturage baracyategereje ibisubizo bifatika.
Ibi bibazo by’imari bikomeje kugira ingaruka ku mibereho ya buri munsi y’abaturage, by’umwihariko abacuruzi n’abakoresha serivisi z’ikoranabuhanga mu guhererekanya amafaranga, bigatuma ubukungu bw’imbere mu gihugu bugenda buhungabana.

Ubu muma bank muri Guinée Conakry ifaranga ryabaye ibura














































































































































































