Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Ingabo za RDF 50 zirwanira mu kirere zasoje amasomo muri Ethiopia

Umugaba w’Ingabo za RDF zirwanira mu kirere, Maj Gen Charles Karamba na mugenzi we wa Ethiopia, Brig Gen Yilma, bitabiriye uyu munsi umuhango wo gutanga impamyabushobozi ku ngabo z’u Rwanda 50 zirwanira mu kirere zasoje amasomo yabo mu by’indege mu Ishuri ry’Ingabo za Ethiopia zirwanira mu kirere (Ethiopian Air Force Academy).

Mu ijambo rye, Maj Gen Karamba yashimiye Leta ya Ethiopia, ibiro bya gisirikare by’Ingabo za Ethiopia zirwanira mu kirere cyane cyane mu bufasha batanze, mu bijyanye n’amahugurwa bushingiye ku mubano w’ibihugu byombi kuva ahagana mu 1990.

Yashimiye cyane Brig Gen Yilma Merdasa uherutse kugirwa Umugaba mukuru w’Ingabo za Ethiopia zirwanira mu kirere.

Yagize ati “Ndashaka gushimira Ingabo za Ethiopia zirwanira mu kirere kuba zaraduhaye amahugurwa mu gihe kingana n’imyaka ibiri ari na yo mpanvu twizihiza uyu munsi. Ndashimira kandi abanyeshuri barangije muri iri shuri ku bw’akazi bakoze ari nkibutsa ko mu bijyanye n’indege, amahugurwa nyayo akorerwa mu myitozo y’akazi kandi ndizera ko ubu bumenyi buzadufasha twese.”

Mu banyeshuri mirongo itanu barangije mu bijyanye n’ubukanishi bw’indege n’ibijyanye na zo, barindwi ni abagore.

Ingabo za RDF n’ingabo za Ethiopia zifitanye umubano umaze imyaka irenga 20 mu bijyanye n’ibya gisirikare birimo cyane cyane ubuvuzi n’iby’indege.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities